Ni nyuma y’aho Akarere ka Ruhango gahuriye n’indwara ya Kabore ikibasira imyumbati yose igakurirwa hasi.
Ubusanzwe uru ruganda rw’imyumbati ruri mu Karere ka Ruhango rwakusanyaga umusaruro w’imyumbati utari munsi ya toni 40 ku munsi muri aka karere, ariko ubu ngo ntirwari rukibona uri hejuru ya toni 15 bityo rukabura umusaruro rutunganya.
Twagirimana Epimaque, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, avuga ko ubu bamaze kumvikana n’ikigo cya gisirikare i Gako mu Karere ka Bugesera ko kizabaha imyumbati yahinzwe kuri hegitari 600, ndetse ubu iki kigo kikaba cyaranatangiye gihinga izindi hegitari 600 z’imyumbati.
Naho mu Karere ka Ngoma ho hazaturuka imyumbati yahinzwe ku buso bwa hegitari 300 yose ize kunganira imike ituruka muri aka karere.
Twagirimana avuga ko iyi myumbati izaturuka muri utu turere izaziba icyuho cy’imyumbati yahuye n’uburwayi mu Karere ka Ruhango, mu gihe ubu hari gahunda yo guhangana n’iyi ndwara hashakishwa imbuto yizewe.
Uruganda rutunganya imyumbati mu Karere ka Ruhango ruherereye mu Murenge wa Kinazi rwatangiye imirimo yarwo tariki ya 16/04/2012, rutangizwa ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki gitekerezo ni kiza kuko bizatuma uruganda rugirira akamaro n’abandi batuye utundi turere bakora ubuhinzi bw’imyumbati
ntiwumva se ko bamene uko bakosora ikibazo bahuye nacyo, ahubwo ubu bufatanye bukomeze na nyuma yuko kabore izaba icitse maze umusaruro rutunganya wiyongere