Rugeramigozi: Abahinzi b’umuceri barinubira amafaranga bakatwa ku musaruro wabo

Bamwe mu bahinzi b’umuceri mu karere ka Muhanga mu gishanga cya Rugeramigozi barasaba ubuyobozi ko bwabafasha amafaranga bakatwa ku musaruro akagabanuka kuko ngo ntacyo basigarana.

Ibi aba bahinzi b’umuceri babitangaje tariki 31/01/2014 umunsi mpuzamahanga wahariwe ibishanga, wizihirijwe mu gishanga cya Rugeramigozi ku rwego rw’igihugu.

Usibye ikibazo cyo kuba bakurwaho amafaranga menshi, aba bahinzi banavuga ko banahabwa amafaranga make cyane ku kiro cy’umuceri ugereranije n’ingufu baba bakoresheje mu kuwuhinga.

Abayobozi bavuga ku bibazo biri mu gishanga harimo n'ibikururwa n'amazi.
Abayobozi bavuga ku bibazo biri mu gishanga harimo n’ibikururwa n’amazi.

Amafaranga 210 ku kiro cy’umuceri niyo aba bahinzi b’umuceri bari guhabwa mu gihe mu bihembwe bishize by’ihinga bahabwaga amafaranga 250 ku kiro, bakaba basaba minisiteri ifite mu nshingano ubucuruzi ko yagira icyo ikora aya mafaranga akongerwa.

Umwe mu baturage bahinga iki gishanga ati: “nkubwize ukuri ko jye bambariye ntibagira amafaranga bampa ahubwo nkajya mu ideni nzishyura ubutaha”.

Amwe mu mafaranga aba baturage batanga yitwa ay’ubuhinzi arimo amafaranga y’amazi buhira umuceri aturuka mu kidamu cyacukuwe nta nkunga bagitanzeho, ay’umusoro w’akarere n’ajya muri koperative kugirango yiteze imbere.

Kampire Primitive avuga ko igiciro bahabwa ku muceri kiri hasi kandi kibagwisha mu gihombo.
Kampire Primitive avuga ko igiciro bahabwa ku muceri kiri hasi kandi kibagwisha mu gihombo.

Primitive Kampire wo mu mudugudu wa Kigarama, akagari ka Mubuga umurenge wa Shyogwe, yavuze ko imisanzu basabwa buri kwezi ari myinshi cyane ariko ko baramutse bazamuye igiciro cy’umuceri, umuhinzi yasigarana nibura amafaranga ijana rirenga ku kiro.

Yagize ati: “nibura batwongereyeho tugahabwa 300 ku kiro, twajya dusagura 100 ku kiro kuko ariya mafaranga bahindukira bakadukata ku kiro ni menshi atugwisha mu gihombo”.

Kampire yakomeje avuga ko ku biro ijana by’umuceri udatonoye, abahinzi bahabwa gusa ibiro icumi na bitatu izi mbogamizi zose ngo zigaruka ku muhinzi.

Abaturage basaga 1300 bahinga mu gishanga cya Rugeramigozi bakoranye umuganda n'abayobozi mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w'ibishanga.
Abaturage basaga 1300 bahinga mu gishanga cya Rugeramigozi bakoranye umuganda n’abayobozi mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’ibishanga.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, avuga ko iki atari ikibazo gikomeye kuko ngo umusaruro w’aba baturage uri kugenda wiyongera ugereranije n’uwo bahakuraga mu minsi ishize ndetse ngo n’amafaranga bahakura niko agenda arushaho kwiyongera.

Akaba abasaba rero kwihangana maze bakagenda bareba uko umusaruro wabo ukomeza uzamuka cyane ko batangiye kuri hegitari imwe basaruraho ibiro 300 gusa nyamara ubu bari gusarura toni enye n’igice kuri hegitari imwe.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo kandi yijeje abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’uburyo aba baturage barihishwa amazi yo mu gishanga nubwo avuga ko byumvikana ko bakayishyuye kuko umushingwa wayakusanyirije mu kidamu utigeze ubishyuza.

Icyo avuga bagiye kubakorera ni ukuvugana n’ababifite mu nshingano ndetse bakareba n’uburyo aya mazi yishyurwa hatarimo kuryamira abaturage bakabishyuza ku giciro cyo hejuru.

Dr Rose Mukankomeje, umuyobozi mukuru wa REMA, mu kiganiro n'abanyamakuru ku munsi w'ibishanga.
Dr Rose Mukankomeje, umuyobozi mukuru wa REMA, mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ibishanga.

Dr Mukankomeje Rose Umuyobozi mukuru mu kigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) yavuze ko ibishanga bihingwa byatumye umusaruro ubasha kwiyongera ku buryo 10% by’ubuso bw’igihugu bugizwe n’ibishanga agasaba inzego zinyuranye ko zarushaho kubifata neza kugirango amazi adakama ndetse hakirindwa nuko abaturage batatura hafi y’ibishanga.

Amasezerano yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibishanga yashyizweho umukono mu gihugu cya Iran ku mugabane w’Aziya mu mwaka w’1971, u Rwanda rukaba rwaratangiye kuwizihiza kuwa 29/12/2003. Insanganyamatsiko yagiraga iti: “Ubuhinzi bwita ku bishanga Inkingi yo kongera umusaruro”.

Igishanga cya Rugeramigozi ya mbere gihingwa ku buso bungana na hectare 120 muri zo 80 zihingwamo umuceri naho 40 zisigaye zigahingwamo ibishyimbo n’ibigori.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka