Rubavu: Mu buhinzi haracyaboneka ibibazo bituma umusaruro utiyongera

Komisiyo ishinzwe ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu nteko ishinga amategeko taliki ya 16/5/2014 yasanze mu karere ka Rubavu hakiboneka ibibazo mu buhinzi bigira ingaruka mu kongera umusaruro hashingiwe mu gutanga inyongera musaruro n’imbuto ku bahinzi.

Uretse kuba haboneka ibibazo byo gutanga ifumbire n’imbuto ngo abaturage baracyahura n’ibibazo mu guhuza ubutaka, gufata neza ubutaka n’imirwanyasuri.

Abadepite bavuga ko hari aho Leta yashoye amafaranga menshi mu gukora amaterasi ariko akaba atabyazwa umusaruro, naho abaturage ngo bahabwa inyongeramusaruro n’ifumbire hagendewe ku buso kuko abafite munsi ½ cya hegitare batabihabwa kandi nabo baba bacyeneye kubyaza umusaruro ubutaka bafite.

Bimwe mu bibazo abadepite bagejejweho n’abaturage birimo uburyo bahabwa ifumbire biciye muri gahunda ikorwa na Banki ya Kigali aho abaturage bakora urugendo rurerure no gutonda imirongo bashyirirwa amafaranga kuri telefoni bakabona kujya guhabwa ifumbire.

Nubwo hamwe amaterasi abyazwa umusaruro ngo hari aho atitabwaho kandi yaratwaye akayabo.
Nubwo hamwe amaterasi abyazwa umusaruro ngo hari aho atitabwaho kandi yaratwaye akayabo.

Umwe mu bahinzi akaba n’umucuruzi w’ifumbire i Nyakiriba uzwi ku izina rya Sans Mentir avuga ko bitwara umwanya utari muto ndetse ngo abaturage bikabahenda bajya gufasha abashyira amafaranga kuri telefoni no kubaha ifumbire bakababura ugasanga umubyizi upfuye ubusa.

Ati “biragoye kuko kugira ubone ifumbire bigusaba kuba ufite telefoni cyangwa SM card, ujyana ku muntu ukamuha amafaranga akayagushyirira muri telefoni ukabona ukajya kucuruza ifumbire nawe akabona kuyashyira kuri konti ya ya telefoni akabona akaguha ifumbire.

Iyo usanze adahari ubwo bigusaba umwanya wo kumutegereza, cyangwa wasanga konegisiyo yabuze nabwo ugataha, nyamara uretse n’igihe hari igihe uba wateze, biragoye kubona ifumbire.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu, Buntu Ezechiel Nsengiyumva, avuga ko gahunda z’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) zituma ifumbire n’imbuto bitibwa ariko bitanga serivise mbi ku muturage.

Abisobanura muri aya magambo: “nk’ubu mu karere dufite abantu 39 bacuruza ifumbire mu mirenge 12, mu gihe usanga mu kagari ntawe urimo umuturage agakora urugendo atega yamubura agasubirayo, rimwe na rimwe hari igihe abaturage bacika intege ntibajye kuyifata, kuko bibahenda kubona ifumbire yateze, nyamara Minisitere y’ubuhinzi iretse umubare w’abacuruza ifumbire ikiyongera abaturage bajya bayibona bitabagoye.”

Buntu avuga ko kuba abacuruza ifumbire mvaruganda ari bacye mu karere bituma n’abaturage batayikoresha kuko bibasaba gukora ingendo, ingaruka ikaba ko gukoresha inyongeramusaruro mu karere bigeze kuri 46%, ikindi ngo n’isabwa siyo akarere gahabwa, ibi bigaterwa n’uko nta bushakashatsi bwimbitse bugaragaza ifumbire ubutaka bucyeneye ahubwo bifatwa muri rusange.

Abahinzi ngo bahabwa imbuto irwaye ikabatera igihombo.
Abahinzi ngo bahabwa imbuto irwaye ikabatera igihombo.

Ibindi bibazo abayobozi b’akarere n’imirenge bagaragaza ni ibirebana n’imbuto aho abaturage bahabwa imbuto irwaye bikabatera igihombo cy’igihe n’imbaraga bata bayihinga, bakavuga ko uwazanye imbuto yagombye kujya yishyura.

Intumwa za rubanda zivuga ko umusaruro ukomoka mu buhinzi mu Rwanda wagabanutse mu gihe Leta ntacyo idakora ngo izamure umusaruro uva mu buhinzi, kuba abahinzi badashobora kubona inguzanyo zo kuzamura ubuhinzi nayo ni ingorane mu kongera umusaruro.

Hon. Mukayijure Suzana, umuyobozi wungirije wa Komisiyo ishinzwe ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu nteko inshingamategeko umutwe w’abadepite avuga ko kuba mu karere ka Rubavu badashyira imbere ubuhinzi bw’imboga nabyo byagombye guhinduka cyane ko hari ubutaka bwera imboga cyane ariko kubera ikibazo cy’isoko no kuzihunika abaturage bakaba batinya kuzihinga kuko iyo zeze zibura isoko abahinzi bagahomba.

Umwe mu bahinzi yagaragaje uburyo yahinze ibitunguru mu murenge wa Nyakiriba ashoyemo amafaranga ibihumbi 700 nyuma yo gusarura abura isoko yishyurwa ibihumbi 20 kugira ngo bimuvire mu murima.

Ubusanzwe imboga zihingwa mu karere ka Rubavu zirimo ibitunguru, karoti, amashu n’imboga zisanzwe ariko abahinzi bazihinga bagomba kujya gushaka isoko i Kigali nabwo zikagerayo zatangiye gusaza uretse ko izindi zigurishwa Goma na Gisenyi.

Hon. Mukayijure avuga ko iyi komisiyo izakora igenzura mu turere 13 hakarebwa uko ubuhinzi bwifashe hanyuma hakarebwa icyakorwa kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera ndetse n’umuhinzi ashobore kubona inyungu aho gukorera mu gihombo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka