Abahinzi b’urusenda mu murenge wa Rilima bibumbiye muri koperative Witinya, ifite ubuhinzi bw’inanasi yongeyeho n’ubuhinzi bw’urusenda ngo kuko urusenda rugira amafaranga, ikindi kandi ngo umusaruro rutanga ntaho uba uhuriye n’umusaruro w’ibindi bihingwa nk’ibishyimbo nk’uko bivugwa na Bihoyiki Appolinaire perezida wa koperative Witinya.
Yagize ati “urusenda ruhingwa ku buso buto kandi rugatanga umusaruro kandi uhinzemo indi myaka ntiwabona umusaruro cyangwa ngo ukuremo inyungu nk’ayo dukura muri uru rusenda”.
Mukasano Donata nawe ni umuhinzi w’urusenda ahinga ku murima muto uri mu kagari ka Kabeza, urusenda rwe ruhinze ku ntambwe 30 kuri 30. Ati “natangiye guhinga urusenda mu mwaka wa 2013, amafaranga nahise mbona nayatangije umushinga wo gupima ubushera, kuko nakuyemo amafaranga ibihumbi 20”.
Buri munyamuryango wa koperative Witinya ahinga urusenda mu mirima ye, umusaruro akawushyikiriza koperative. Ku kilo cy’urusenda rwumye ahabwa amafaranga 800, koperative nayo ikarugurisha ku mafaranga asaga 1500 ku kilo.
Bihoyiki perezida wa koperative avuga ko babashize kwitabira imurikagurisha ryabereye i Kigali mu mwaka wa 2000 maze bituma babona isoko ryinshi.
Urusenda koperative Witinya ihinga ni urwo mu bwoko bwa Kamurari ariko si twa dusenda duto usanga hirya no hino mu biturage dutukura twimeza, ahubwo uru rusenda rw’abahinzi bo muri koperative Witinya rwo rufite imisorwe miremire nayo ariko iratukura iyo yeze. Koperative Witinya ikaba igizwe n’abanyamuryango barenga 30.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mpa number yawe ya telephone
Ndifuza gutangira guhinga urusenda.ariko nta masoko mfite. Mwanfasha kubona amasoko.
Ese mwafasha mute umuntu ufite gahunda yo guhinga urusenda mu kubona isoko n’imbuto ikwiranye n’akarere ka Musanze?Murakoze
Umurama,w’urusenda urahari.