Nyaruguru: Batangije amarushanwa ku kurwanya isuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, kuri uyu wa 4 Kamena 2022, bwatangije amarushanwa ku kurwanya isuri, abazahiga abandi bakazahembwa.

Ubukangurambaga ku kurwanya isuri bwabimburiwe no gusibura imirwanyasuri mu Kagari ka Nyange mu Murenge wa Kibeho
Ubukangurambaga ku kurwanya isuri bwabimburiwe no gusibura imirwanyasuri mu Kagari ka Nyange mu Murenge wa Kibeho

Nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’aka Karere, Emmanuel Murwanashyaka, aya marushanwa azaba ayo kureba imyitwarire y’abahinzi mu kurwanya isuri, bacukura imiringoti n’ibindi bikorwa bishamikiyeho, harimo kugira ingarani itwikiriye neza, gutera ibyatsi ku mirwanyasuri n’ibiti bivangwa n’imyaka, kugira ibyobo bifata amazi yo ku nzu cyangwa ibigega no gutera ibiti byibura bitatu by’imbuto.

Aya marushanwa azaba hagati y’itariki ya 8 Kamena n’iya 28 Ukwakira 2022, kandi azasozwa no guhemba abantu ku giti cyabo (umugore n’umugabo) ndetse n’amasibo, imidugudu, utugari n’imirenge ku rwego rw’imirenge n’urw’Akarere.

Umugabo n’umugore bazarusha abandi kwitwara neza mu Murenge bazahabwa ibikoresho byifashishwa mu buhinzi by’agaciro k’ibihumbi 70, bazanahembwe amafaranga ibihumbi 200 ku rwego rw’Akarere.

Amasibo, imidugudu, utugari n’imirenge na byo bizagenerwa ishimwe riri hagati y’ibihumbi 100 na 700 ku rwego rw’Imirenge n’urw’Akarere.

Meya Murwanashyaka ati "Ikigamijwe cyane si ibihembo, ahubwo ni ugufasha abaturage guhindura imyumvire, kugira ngo ubutaka budakomeza kuducika, ahubwo twongere umusaruro."

Abatuye mu Kagari ka Nyange mu Murenge wa Kibeho ari na ho hatangirijwe ubukangurambaga, bushishikariza abantu kwitabira aya marushanwa n’ubuyobozi bw’Akarere (ubundi bwatangirijwe mu Mirenge yose), batashye bavuga ko ibi bihembo bitazabacika.

Innocent Gashugi uyobora umudugudu w’Agateko yagize ati "Ngiye gukora uko nshoboye n’abaturage banjye tuzahembwe. Tuzabigeraho dufatanyije."

Anatalie Nyampinga na we ati "Ariya mafaranga dukeneye ko aza iwacu. Ntabwo nzahingana n’umugabo ngo dutahe tudasibuye imirwanyasuri."

Nyampinga anavuga ko gucukura imirwanyasuri babishishikarijwe bari babikeneye, kuko ngo mu mwaka washize bagize inzara ikomeye kubera amazi yaturutse mu muhanda watunganyijwe baturiye, agakundura ibyo bari bahinze akajyana mu kabande.

Mu Karere ka Nyaruguru habaruwe hegitari 19,167 zigomba gukorwaho imirwanyasuri, haba guhanga imishya ndetse no gusibura isanzwe ihari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka