Nyamasheke: Uruganda rwa Gisakura na Coopthe biyemeje gukomeza amasezerano

Koperative y’abahinzi b’icyayi bakorera mu Gisakura bazwi ku izina rya Coopthe bari barafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano bari bafitanye n’uruganda rutunganya icyayi rwa Gisakura, kubera ko bavugaga ko kuva bagirana amasezerano, abahinzi b’icyayi bamaze guhomba amafaranga asaga miliyoni 100.

Amasezerano y’imyaka ibiri bari baragiranye yavugaga ko uruganda rwishingira ibintu byose bijyanye na tekiniki mu cyayi hanyuma koperative ikishyura ibyakozwe byose. Ibyo bijyanye na tekiniki byari ukuzana amafumbire agezweho, kuzana abahanga mu by’ubuhinzi no gufasha abahinzi gukora no gusarura icyayi nta kajagari. Ibyo byose byari bigamije kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza bw’icyayi.

Nyamara nyuma y’umwaka urenga bagiranye amasezerano abanyamuryango ba koperative ya coopthe basanze nibagumya gukorana n’uruganda kuri ayo masezerano bizarangira bafite imyenda batazashobora kwikuramo n’amadeni bafata umwanzuro wo gusesa amasezerano nk’uko babigaragazaga.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’uruganda bo bavugaga ko nta mpamvu yo gusesa amasezerano kuko ibyo bemeranyijwe babikoraga neza bakavuga ko ibibazo byapfiraga mu gucunga umutungo kwa Coopthe , rimwe na rimwe bakitiranya uburyo bacuruza n’uburyo bunguka ikindi bavugaga ko gusesa amasezerano bitubahirije amategeko agenga ayo masezerano.

Nyuma yo kwicarana n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye zirimo inzego z’ubuyobozi bw’akarere, NAEB, ubwa gisirikare na polisi, Coopthe na Gisakura tea company biyemeje gukomeza amasezerano kugera ageze ku mpera zayo.

Umuyobozi wungirije mu ruganda rwa Gisakura, Kanyesigye Emmanuel avuga ko nta mpamvu yari ihari yatuma basesa amasezerano ko ibyo batumvikanaho bagiye kubikosora bakarushaho gukora neza bose bagamije inyungu.

Yagize ati “tugiye kongera gukorana kandi tuzakorana neza, hari ibyo twemeye tuzabaha kugirango amasezerano twagiranye arusheho kugenda neza , twese icyo dushaka ni ugutera imbere ku bahinzi no kuruganda rwacu”.

Umuyobozi wa Coopthe, Nshimiyimana Sam, avuga ko ari byiza ko basoza amasezerano bagiranye n’uruganda kuko bemeye ko mu masezerano hari ibyo bazahindura.

Yagize ati “ni byiza ko dukomeza gukorana n’uruganda mu masezerano twagiranye kuko bemeye kugira ibyo bahindura mu masezerano kugira ngo birusheho kugenda neza, gusa twizere ko bazubahiriza ibyo byahindutse, naho ubundi twifuza ko ibyo twiyemeje byo kugira icyayi cyinshi kandi cyiza twabigeraho mu nyungu za twese”.

Coopthe ni koperative y’abahinzi b’icyayi imaze imyaka isaga 50 ikaba ifite abanyamuryango basaga 600, mu gihe uruganda rwa Gisakura tea company kuri ubu rufitwe n’abaruyobora bakomoka mu gihugu cy’Ubuhinde.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka