Nyamasheke: Barashaka kongera kuba aba mbere ku isi mu buryohe bwa kawa

Ikawa yo mu murenge wa Shangi, mu karere ka Nyamasheke ifite umuhigo wo kuba ariyo kawa iryoshye cyane kurusha izindi ku isi nyuma yo kubona igihembo cy’uburyohe bw’indashyikirwa (cup of excellence) cyahawe uruganda ruyitunganya rwa Caferwa umwaka wa 2013.

Kuri ubu ikiro cy’ikawa ya Shangi kiragurwa amadorari 45 ni ukuvuga asaga ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga. Ibi bikaba bitangazwa n’ushinzwe gukurikirana kawa ntara y’i Burengerazuba, Kayiranga Innocent.

Kayiranga avuga ko igihe cy’umwero w’ikawa cyegereje ari igihe cyo gukora bakazasarura ikawa yeze neza, kandi bakayijyana ku ruganda igifite umwimerere bityo bakareba uko umwanya wa mbere bafite bawugumana.

Yagize ati “bizashoboka inzego zose nizibigiramo uruhare, abanyenganda, abahinzi n’abayobozi bagaca utumashini duto dutonora nabi kawa tukayangiza, abaturage bakayanika ahantu hatameze neza ikazagera ku ruganda itakigira uburyohe bw’umwimerere.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Bahizi Charles avuga kugira ngo bagumane umwanya wa mbere bisaba ubwitange bwa buri muturage mu kurushaho gukurikiza amabwiriza yo gufata neza kawa ariko akavuga bizanatuma ubukungu bwiyongera mu baturage ba Nyamasheke.

Agira ati “iyo abaturage bafashe neza kawa umusaruro uriyongera abaturage bakagira amafaranga mu mifuka yabo bakiteza imbere kandi n’igihugu kikabona amafaranga y’amadovize”.

Ibi yabivuze mu nama yahuje abahinzi , abayobozi n’abanyenganda b’ikawa ba Nyamasheke mu mpera z’iki cyumweru twasoje tariki 16/03/2014.

Nubwo ikawa ya Shangi ikomeje kuhenda mu ruhando mpuzamahanga mu Rwanda naho , igiciro kiziyongera aho biteganyijwe ko kizaba gihagaze ku mafaranga 200 ku kiro cy’ikawa z’ibitumbwe mu gihe umwaka ushize muri sizeni y’ikawa, ikiro cyari amafaranga 140 y’amanyarwanda.

Iki kikaba ari igiciro fatizo umuhinzi atagomba kujya hasi kandi amafaranga ashobora kwiyongera bitewe n’uko sizeni yagenze.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka