Nyamagabe: Ubuyobozi bw’akarere bugiye gukurikirana ikibazo cy’ifumbire abahinzi ba kawa bafite

Mu gihe abahinzi ba Kawa bo mu murenge wa Kibilizi bakorana n’uruganda rutunganya kawa rwa KOAKAKA bahangayikishijwe no kuba badahabwa ifumbire nk’uko bisazwe bigenda bikaba bishobora kuzagira ingaruka ku musaruro wabo, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko bugiye gukurikirana imiterere y’iki kibazo.

Ubusanzwe uko abahinzi bajyanye umusaruro wa Kawa ku ruganda mu mafaranga bahabwa haba hakuwemo ayo kugura ifumbire bityo igihe cyo kuyikoresha bakazayihabwa nta kindi kiguzi batanze, dore ko iba yanatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).

Gusa ubu ngo siko byagenze ku bahinzi bakorana n’uruganda rwa KOAKAKA kuko ubwo mu cyumweru gishize bajyaga gufata ifumbire nk’ibisanzwe batayibonye kuko basabwe gutanga amafaranga kandi bitari biteganyijwe, bityo mu gihe batayibonye bikaba bishobora gutuma umusaruro wa Kawa zabo ugabanuka, nk’uko bitangazwa na Gatera Marcel, umwe muri abo bahinzi wo mu kagari ka Bugarura mu murenge wa Kibilizi.

Ati “NAEB yatwoherereje ifumbire kugira ngo tubone umusaruro, none iraza abayobozi b’uruganda ntibayiduhe, bakayiha ababahereje amafaranga. …. Kandi dufite n’amafishi yerekana ko aribo duha umusaruro. Kawa zacu twashakaga umusaruro none ntitukiwubonye kuko twabuze iyo fumbire yazongeraga ibitumbwe bigakura neza”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko nta muhinzi wa Kawa ukwiye gusabwa andi mafaranga ngo ahabwe ifumbire kuko aba yaragiye ayishyura ku musaruro yagemuye, akaba abizeza ko bagiye kubikurikirana kuko bitemewe.

“Hari uburyo umuhinzi aba yatanze ya mafaranga ayishyura ku musaruro, ibyo rero ntabwo byaba aribyo ko hari andi mafaranga bakwa. Aho byaba biri twabikurikirana kuko ntabwo byemewe,” Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe.

Akomeza asaba abahinzi ba kawa kuba bakoresheje ifumbire y’imborera mu gihe imvaruganda itarabageraho kugira ngo umusaruro wabo utazaba mubi, anabizeza ko ibibazo byose abahinzi bazajya bagirana n’inganda bazakomeza kubikurikirana.

Biteganijwe ko muri iki gihembwe abahinzi ba Kawa mu karere ka Nyamagabe bagomba kubona ifumbire ingana na toni 95, NAEB ikaba yaramaze gutanga izigera kuri 56 izisigaye zikaba zigomba gutangwa na sosiyeti y’ishoramari ya Multisector Investment Group (MIG).

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka