Nyagatare: Minisitiri Kalibata yashishikarije abahinzi kurwanya indwara ya kirabiranya

Mu rugendo yagiriye mu karere ka Nyagatare tariki 04/03/2014, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Agnes Kalibata, yifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Nyamirembe mu murenge wa Gatunda, mu gikorwa cy’umuganda wo kurwanya kirabiranya.

Muri uru ruzinduko Minisitiri Kalibata yagiriye inama aha n’impanuro aba baturage ku bireba no gukumira no kurandura burundu indwara ya kirabiranya mu rutoki.

Muri uyu muganda wo gukorera urutoki harwanywa indwara ya kirabiranya Minisitiri Kalibata, yasabye abaturage kwihutira kurandura insina zafashwe n’indwara ya kirabiranya no kwitwararika ku bikoresho bikoreshwa mu gukorera urutoki.

Minisitiri Kalibata mu gikorwa cy'umuganda n'abahinzi b'urutoki.
Minisitiri Kalibata mu gikorwa cy’umuganda n’abahinzi b’urutoki.

Kirabiranya ni indwara ifata insina ikaba ihangayikishije benshi mu baturage bahinga urutoki bo mu karere ka Nyagatare. Ritararenga Leonard ni umwe muri aba baturage, atuye mu kagari ka Nyamirembe mu murenge wa Gatunda.

Yemeza ko ubusanzwe igitoki cyari kibafatiye runini mu mibereho yabo ya buri munsi. Ariko kubera indwara ya kirabiranya yibasiye insina ubukungu bwabo ngo bwarahungabanye bikabateza igihombo kinini.

Minisitiri Kalibata atangiza igihembwe cya kabiri cy'ihinga mu Karere ka Nyagatare.
Minisitiri Kalibata atangiza igihembwe cya kabiri cy’ihinga mu Karere ka Nyagatare.

Muri uru rugendo kandi Ministre w’ubuhinzi n’ubworozi yasuye igikorwa cyo gukwirakwiza amazi mu nzuri ahamaze kubakwa ibigega 40 kuri 46 biteganyijwe gukwirakwizwa kuri km 287 mu mirenge ya Rwempasha na Tabagwe no mu gace gato k’umurenge wa Musheli n’uwa Rwimiyaga.

Muri iki gikorwa kandi Minisitiri Kalibata yanifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo gutera ibigori mu gishanga cy’Ikirimburi, ahatangirijwe igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’ihinga.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka