Ayobangira Verena avuga ko izi nyamanswa zababujije guhinga imyaka imwe n’imwe irimo n’ibigori. Inyamanswa zibonera ahanini ni ibitera byibera mu ishyamba rikikije uyu mugezi. Uretse amasaka n’ibishyimbo ngo nta yindi myaka itaribwa n’igitera.
Murenzi Sam umukozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe kubungabunga ibidukikije asaba aba baturage kureka guhinga hafi y’uyu mugezi kuko ngo hari nabo usanga batema ibiti bya kimeza bikikije uyu mugezi bakabitwikamo amakara. Ubundi inyamanswa ziba mu ishyamba rikikije uyu mugezi ni ibitera n’inkende.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko mwagiye mufata akanya mugatara kandi mugakora inkuru ihagije? Wagira mwashakaga gusa kutwereka uko ibitera bimeze.