Nyagatare: Ahakikije Ikirimburi barahinga imboga

Nyuma yo gutangira guhinga umuceri, abaturiye igishanga kizwi ku izina ry’Ikirimburi ku ruhande rw’umurenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare batangiye no guhinga imboga nka kimwe mu bibunganira mu bikorwa bakorera imusozi.

Umukozi w’umurenge ushinzwe ubuhinzi we atangaza ko hari izindi gahunda zigamije gutuma inyungu ku buhinzi bw’umuceri ziyongera no ku batawuhinga by’umwihariko aborozi.

Ubuhinzi bw’umuceri bwabanje kutumvikana neza kuri bamwe cyane aborozi bari bafite inzuri muri iki gishanga, dore ko ubworozi bakoreragamo bahamya ko bwari bworoshye.

Icyakora ubu ibitekerezo bya bamwe byatangiye guhinduka aho bagaragaza ko guhinga umuceri muri iki gishanga bigenda bibunganira by’umwihariko mu gihe cy’impeshyi aho bamwe babasha kubona ibyatsi by’inka zabo kimwe n’amazi yo kuzuhira.

Abandi bishimira ubwunganizi bakura ku buhinzi bw’umuceri muri iki gishanga, ni abahinzi cyane ab’imboga. Ntezimana Pascal twamusanze asarura inyanya yahinze mu kwezi kwa munani, akaba ahamya ko bitari kumworohera muri uku mwezi kw’impeshyi.

Ntezimana Pascal n'abakozi basarura inyanya.
Ntezimana Pascal n’abakozi basarura inyanya.

Ati “Ntabwo nakekaga ko nabona umusaruro ushimishije nk’uyu mu gihe cy’impeshyi. Ariko imiyoboro y’amazi agaburira umuceri natwe iratwunganira mu kuhira imyaka.”

Sibomana Jean Dominique ushinwe ubuhinzi mu murenge wa Rwempasha yemeza ko guhinga umuceri muri iki gishanga byagize umusaruro mwiza ku bagituriye, kuko byazamuye ubuhinzi bw’imboga zinakenewe cyane muri aka gace, gusa yongeraho ko hari uburyo bwimbitse umuceri uhingwa muri iki gishanaga uzaba igisubizo ku bibazo bibangamiye aborozi cyane icy’ibiryo by’amatungo.

Nk’uko akomeza abitangaza kandi, ngo ingeso yo kwangiza ibikorwa remezo nk’imiyoboro y’amazi muri iki gishanga yagirwaga na bamwe mu borozi bajyanagayo inka iragenda igabanuka kuko usanga bamwe muri bo bafitemo imirima y’umuceri bakaba badashobora kwiyangiriza cyane ko batangiye kubona akamaro ko kuba borora banahinga umuceri.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka