Nyagatare: Abahinzi barakangurirwa guhinga ibishyimbo bifite intungamubiri

Abahinzi bo mu karere ka Nyagatare barakangurirwa kwitabira ubuhinzi bw’imbuto y’ibishyimbo nshya ikungahaye ku ntungamubiri ndetse igatanga n’umusaruro uhagije ugereranyije n’ibindi bari basanzwe bahinga.

Ibi ni ibyagarutsweho mu muhango wateguwe n’umushinga Harvest Plus ukorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), hari mugikorwa cyo gusura umwe mu bahinzi bahinze iyi mbuto nshya y’ibishyimbo mu kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu n’amajyambere rusange, Muganwa Stanley, yashimiye cyane umushinga Harvest Plus uburyo watangije gahunda yo guhinga iyi mbuto y’ibishyimbo mu karere ka Nyagatare, avuga ko kuri we aya ari amahirwe yumva yasakazwa mu Banyarwanda benshi.

Yongeyeho ko usibye kuba iki gihingwa cy’ibishyimbo kizwi ku izina rya mushingiriro gitanga intunga mubiri, cyanafashije abaturage kubona umusaruro kandi bahinze ku butaka buke.

Ibishyimbo bya mushingiriro bifite intungamubiri nyinshi kandi bitanga umusaruro mwinshi.
Ibishyimbo bya mushingiriro bifite intungamubiri nyinshi kandi bitanga umusaruro mwinshi.

Augustin Musoni ushinzwe ubushakashatsi ku mbuto y’ibishyimbo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), yatangaje ko iyi mbuto y’ibishyimbo yera cyane hafi inshuro zikubye kabiri cyangwa kane ugereranyije n’umusaruro w’ibindi bishyimbo bihingwa.

Musoni kandi nawe yunga mu ry’umuyobozi w’Akarere wungirije, yavuze ko iyi mbuto y’ibishyimbo itanga amahirwe menshi ku gihugu nk’u Rwanda gifite ubutaka buke.

Umyobozi wa Harvest Plus mu Rwanda, Tiwirai Lister Katsvairo, yavuze ko uyu mushinga ukorera mu bihugu byinshi ku iIsi, ukaba ugamije gufasha abaturage mu guhinga ibihingwa bitanga umusaruro kandi bifite intungamubiri nyinshi. Anongeraho ko mu migambi y’uyu mushinga ari ukugeza ibi bikorwa ku baturage bo mu cyaro.

Solange Nina Mukayiranga, umwe mu bahinzi bahinze ibi bishyimbo bya mushingiriro, yatangaje ko umusaruro abona ari mwinshi cyane ugereranyi n’ibindi bishyimbo yari asanzwe ahinga.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umushinga Harvest Plus, ngo iyi gahunda yo gukwirakwiza iyi mbuto y’ibishyimbo izakomeza mu gihugu kugeza mu mwaka wa 2018.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se ko mutanga inkuru igice. Jye ejo nagiye gusura stand ya HAVERST PLUS mu imurika rya MINAGRI kuri 19.
Mbega ibishyimbo? Bafite ubwoko bwinshi. Ibyera ari bigufi(bidashingirirwa) ni ibishingirirwa.
Muri rusange, ibishingirirwa bitanga toni 3.5 kugeza kuri toni 4 kuri hegitari. Ibi bya toni 4 kuri hegitari usanga cyane bikunze mu misozi miremire.
Ibigufi aribyo biberanye no mu misozi migufi bitanga TONI 2.5 kuri hegitari.
Bisa neza mu jisho, birashya kandi ngo bigira icyanga. Ni uko bambwiye. AHA SIGAYE UBU NGIYE KUBIHINGA; Mu kwa cumi inkoko niyo Ngoma. Ikiro ku mbuto ni amafaranga 500. Ngayo nguko.

SEBAHINZI yanditse ku itariki ya: 15-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka