Nta wundi muti w’amafuku yona imyumbati n’ibijumba usibye kuyatega -RAB

Nyuma y’uko abahinzi bo mu kagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga bagaragaje ikibazo cy’amafuku yangiza ibijumba n’imyumbati bahinga, ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kivuga ko nta wundi muti wo guhangana n’amafuku uretse kuyatega.

Aba bahinzi bavuga ko aya mafuku ataragara hejuru ahubwo ko agenda mu butaka akangiza ibijumba bikuze, akacagagura imigozi irimo gushora, cyangwa akarigitana ikuzimu imyumbati ari nabyo bihingwa bikunze kwera mu murenge wa Shyogwe, ndetse n’akarere ka Ruhango bihana imbibe aya mafuku akaba ahagaragara cyane.

Abaturage bavuga ko iki ari ikibazo kidindiza iterambere ryabo kuko bibasaba kugira ikiguzi bagenera abahanga mu gutega amafuku mu rwego rwo kurengera umusaruro w’imyaka yabo.

Mukaruziga Epiphanie afite umurima w’ibijumba bya kijyambere w’ubuso bwa kimwe cya kabiri cya hectare ugaragaramo ubutaka bubyimbye ari nabwo amafuku aba yaratereye hejuru akajya mu kuzimu.

Mukaruziga Epiphanie avuga ko uburyo amafuku yangije umurima we bimutera igihombo ku musaruwo w’ibijumba, ati “birumvikana najyaga ngemurira kwa Sina Gerard kuri Nyirangarama ariko ikibazo ni icy’aya mafuku yangiza ibijumba bitarakura”.

Amafuku yona ibijumba n'imyumbati i Shyogwe no mu nkengero z'uyu murenge.
Amafuku yona ibijumba n’imyumbati i Shyogwe no mu nkengero z’uyu murenge.

Abahinzi bahinga ibindi bihingwa nabo bavuga ko bibasiwe n’amafuku kandi ko nta bundi buryo bwo kuyarwanya bafite uretse gushaka umuntu uyabategera mu buryo bwa gakondo bakamwishyura amafaranga 300frw ku ifuku imwe yafashwe; nk’uko Ahobangeze Claire utuye mu mudugudu wa Karama abitangaza.

Mu gihe abaturage basaba ko bashakirwa umuti urambye wo guhashya aya mafuku, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) buvuga ko iki kibazo gihangayikishije ariko ko kubera ko amafuku aba mu kuzimu bigoye kuyashakira undi muti wayicirayo usibye kuyatega gusa.

Nderegwe Jean ushinzwe ubuhinzi porogaramu y’ubuhinzi bw’ibijumba muri RAB agira ati “uziko ifuku ishobora kujya mu murima mu bujyakuzimu bwa m10 ikaba yamara umurima w’ibijumba byose! Hari abantu bazi gutega amafuku ku buryo twagira abahinzi inama yo gushaka abazi kuyatega”.

Uretse muri uyu murenge wa Shyogwe, ikibazo cy’ibyonnyi by’amafuku ngo kigaragara no mu tundi turere dutandukanye nko mu murenge wa Kabagali wo mu karere ka Ruhango.

Kubura amikoro yo kwishyura aba bantu batega aya mafuku ngo ni imwe mu mpamvu zituma amafuku mu butaka yororoka vuba kuko iyo adategewe igihe atarabyara, bigora kuyahashya amaze kuba menshi mu murima.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka