Nkombo: Ubworozi bwatumye bongera umusaruro w’ubuhinzi

Abaturage bo mu kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi bavuga ko nyuma yo kugezwaho gahunda ya Girinka, Ubudehe na VUP babashije korora amatungo magufi n’amaremare none ubutaka bwaho busigaye bugira umusaruro kubera ifumbire bakura muri ubwo bworozi.

Ubusanzwe abo baturage bari batunzwe n’uburobyi bw’amafi n’isambaza bakura mu kiyaga cya Kivu ariko kuri ubu ngo basigaye babivanga n’ubuhinzi.

Masengesho Aline ni umwe mu baturage bo mu murenge wa Nkombo avuga ko mu minsi yashize, umwana wese wavukiraga kuri icyo kirwa ababyeyi be bumvaga nta kindi kintu bamuraga atari umwuga w’uburobyi bwisambaza cyangwa gucuruza isambaza.

Ngo bumvaga indi mirimo nk’ubworozi n’ubuhinzi batabikora, ari na yo mpamvu kugeza n’ubu muri uyu murenge utahasanga isoko rikomeye ry’ibiribwa cyangwa ry’amatungo, yaba amagufi cyangwa amaremare.

Ntigurirwa utuye ku kirwa cya Nkombo yayobotse ubworozi bwa kijyambere.
Ntigurirwa utuye ku kirwa cya Nkombo yayobotse ubworozi bwa kijyambere.

Aba baturage bavuga ko kuba nta buyobozi na bumwe bwabarebaga aho igihugu cyabo cy’u Rwanda cyabatereranaga kibita abashi kandi na Congo ubwayo ikabita Abanyarwanda aribyo byatumaga izo ngaruka zose zibageraho ntibatere imbere nk’abandi.

Umwe mu baturage bagejejweho amatungo witwa Bazimaziki Jean, yavuze ko kuva bagejejweho izi gahunda zo kubonerwa amatungo batangiye kubona ifumbire, ndetse bamwe umusaruro wabo watangiye kwiyongera ku buryo bubaha icyizere ko mu minsi iri imbere na bo bazaba ari abakungu batakijya guhaha imyaka nk’ubufu cyangwa indi myaka mu mirenge baturanye.

Avuga ko iyo umuntu yafumbiye, yanahinze imbuto y’indobanure, agatera neza mu buryo bigishijwe bujyanye n’igihe tugezemo, akareka ubuhinzi bw’akajagari, akavanga ifumbire mva ruganda n’iy’imborera, ibyo bituma babona umusaruro uhagije.

Ngo bizanabafasha gusabana neza n’abandi baturage, bigatuma n’undi waturuka ahandi akaza gutura muri uwo murenge atazi kuroba bitamubuza kugira ubuzima bwiza kuko azaba ashobora guhinga akanorora.

Abatuye ku Nkombo bari batunzwe cyane n'uburobyi kuburyo n'abagore babukora.
Abatuye ku Nkombo bari batunzwe cyane n’uburobyi kuburyo n’abagore babukora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo, Sebagabo Victoir, avuga ko imyumvire y’abaturage imaze guhinduka kuburyo abaturage benshi bamaze kumva ko umuntu atatungwa n’uburobyi gusa aho basigaye bashakishiriza no mu bindi abasore bagakora umwuga wo kogosha.

Umurenge wa Nkombo utuwe n’abaturage basaga 17000 biganjemo urubyiruko.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka