Ngoma: Uburyo bushya bwo kugeza ifumbire n’imbuto ku bahinzi bwitezweho umusaruro

Urwego rushinzwe ubuhinzi mu karere ka Ngoma rutangaza ko ikibazo cy’ugucyererwa kw’ifumbire n’inyongeramusaruro kigiye gucyemurwa n’uko ubu byose bigiye kunyuzwa muri ba rwiyemezamirimo bakorana n’abahinzi.

Ibi bizajya bikorwa hifashishijwe inzira y’ikwirakwizwa ry’ifumbire mvarugana n’imbuto, aho ubu rwiyemezamirimo ari we witumiriza ifumbire, agakorana n’abayicuriza nabo begereye abahinzi.

Abari bitabiriye inama bavuze ko ubu buryo buzatuma abahinzi bazajya babonera ifumbire kugihe.
Abari bitabiriye inama bavuze ko ubu buryo buzatuma abahinzi bazajya babonera ifumbire kugihe.

Niyongabire Janvier ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Ngoma avuga ko ubu buryo buzabyara umusaruro kurushaho kuko hazajya haza ifumbire ishingiye ku igenamigambi ry’abahinzi.

Yagize ati “Ubu umuhinzi azajya ajya kurutonde rw’abahinzi rugaragaraza ifumbire ikenewe n’imbuto zikenewe n’amafaranga akenewe noneho umukuru w’akagali ayemeze noneho ijye ku mucuruzi w’inyongera musaruro. Ibi bizatuma tugerageza buryo ki ifumbire n’imbuto bigerera ku muhinzi kugihe.”

Ubu buryo kandi ahamya ko buzazamura ibipimo byo gukoresha ifumbire kuko kugeza ubu itarakoreshwa ku kigero cyifuzwa.

Nkubiri Alfred ni umwe mu bacuruzi bitabiriye ibi biganiro byabahuje urwego rw’ubuhinzi mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 21/2014.

Avuga ko umuhinzi ubu yatangiye gutera intambwe yo kwigira aho ubu bamwe batangiye gukora ubuhinzi mu rwego rw’ishoramari.Gusa ngo baracyakeneye gushyigikirwa, cyane mu ngamba zo kubafasha kutabangamirwa n’imihindagurikire y’ikirere no gukorana n’ibigo by’imari.

Yabisobanuye agira ati “Umwaka ushize twafashaga abahinzi mu kuba bagera mu ma SACCO igihe bagiyemo kwaka inguzanyo natwe tukabafasha kubona ubwishingizi bw’ubuhinzi bwabo kuko urabona ihindagurika ry’ikirere.Umusaruro waratangiye nubwo aribwo tugitangira.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko ubuhinzi nk’imwe mu nkingi zishingiyeho ubukungu n’iterambere ry’abaturage bugomba kwitabwaho na buri wese, akaba ari ho umuyobozi w’akarere yahereye asaba abahuriye muri ibi biganiro kwegera abahinzi, kubashyigikira no kubagira inama, cyane babafasha gushyira mu bikorwa imyanzuro ifatwa hagamijwe kuzamura umusaruro.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka