NAEB yiyemeje gukomeza guteza ikawa imbere ibinyujije mu marushanwa yo kureba ikawa nziza

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibijyanwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) kiratangaza ko gifite gahunda yo kongera umusaruro wa kawa n’amafaranga ayivamo, kibinyujije mu gukomeza guhugura abahinzi bayo.

Iki kigo kiritegura kwerekana abatsinze amarushanwa ya Cup of Excellence agiye kuba ku nshuro ya gatanu. Muri ayo marushanwa hahembwa ikawa nziza kurusha izindi mu gihugu.

Abahinzi ba kawa bose bemewe bapiganisha ikawa maze abatsinze bagahabwa amafaranga angana na 65% y’ayo igurishwa; nk’uko Alexis Kanyankore uyobora NAEB yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 17/08/2012.

Ati: “Ubusanzwe baba bayigurishije ku biciro bisanzwe ariko iyo ikawa itsinze hari amafaranga agera kuri 65% bahabwa iyo imaze kugurishwa”.

Kanyankore yemeza ko gupiganisha ikawa muri iri rushanwa ritegurwa n’ikigo cy’Abanyamerika, Alliance for Coffee, byongera agaciro kayo kuko iyo igurishijwe kuri Internet igiciro cyayo kiba gihanitse.

Ubusanzwe ikilo ntikirenza amadolari atanu ariko iyo igurishinzwe ku cyamunara binyuze kuri Internet kiriyongera. Mu 2010 ikilo cyagurishijwe ku madolari 50, naho muri 2011 kigurishwa mu madolari 43 ku kilo.

Kugeza ubu igice cy’aya marushanwa ku rwego rw’igihugu cyararangiye, hasigaye ikizakorwa ku rwego mpuzamahanga. Abatsinze bakazamenyekana mu kwezi kwa 10 uyu mwaka.

NAEB iratangaza ko umwaka ushize yinjije miliyoni 75 z’amadolari ziturutse ku ikawa, ugereranyije na miliyoni 73 bari biyemeje kubona. Ariko bafite intego yo kugeza kuri miliyoni 175 muri 2017.

Zimwe mu mbogamizi zigihari ni abahinzi benshi batarahugurwa bituma abenshi ikawa yabo idahabwa amanota meza, gusa umunsi ku wundi imibare y’ikawa zibarurwa ikomeza kwiyongera; nk’uko Kanyankore yakomeje abitangaza.

U Rwanda nirwo rwonyine rwitabira aya marushanwa muri aka karere, bituma rukiri imbere mu kugira ikawa yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka