mVisa ngo ije koroshya uburyo abacuruzi babonaga amafumbire

Bamwe mu bacuruza ifumbire bo mu turere twa Musanze na Burera, baravuga ko serivisi y’ikoranabuhanga ya mVisa ije kubafasha kubona ifumbire mu buryo bworoshye kandi bwihuse cyane ko umucuruzi azaba ashobora kugurira aho ashaka.

Aba bacuruzi bavuze ibi kuri uyu wa kane tariki 30/01/2014 ubwo bahugurwaga ku buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga ryo kwishyura ibicuruzwa no kohererezanya amafaranga rizwi nka mVisa, aho umuturage abanza agashyira amafaranga kuri konti ya mVisa, ubundi akayohereza ku y’umucuruzi mukuru, agahita amuha ifumbire.

Mutabazi, umwe mu bahuguwe, avuga ko iyi gahunda izatuma barushaho guhabwa no gutanga serivisi nziza, ndetse bikazatuma barushaho kunguka, kuko akazi kabo kazaba kihuta bityo nabo bakarushaho gutanga serivisi.

Ati : «Iyi gahunda nshya yo gucuruza ifumbire izatwungura cyane, ndetse izatumana serivisi iba nziza kuko igihe cyose akeneye ifumbire azahita ayigura kandi ayigure aho yifuza».

Abacuruzi b'amafumbire mu turere twa Musanze na Burera ngo mVisa ije kubateza imbere.
Abacuruzi b’amafumbire mu turere twa Musanze na Burera ngo mVisa ije kubateza imbere.

Umwe mu bageza ifumbire ku bacuruzi bato, avuga ko ubusanzwe byajyaga bitinda, ariko kuri ubu ngo bizaba bihagije gukoresha ikoranabuhanga maze uyu mucuruzi yishyurwe bityo nawe ahite aha uwo mugenzi we ifumbire.

Ati : « Turateganya ko tugiye gucuruza ifumbire nyinshi kurushaho. Nzajya mushyirira amafaranga kuri konti ye, nawe ahita ayashyira ku yanjye, mpite njya gufata amafaranga ubundi ahite ayibona. Ubundi byajyaga bitinda».

Umukozi ushinzwe amafumbire muri MINAGRI, yahumurije aba bacuruzi, avuga ko nta kibazo kizavuka cyo kuba umucuruzi wamaze kwishyura yabura ifumbire, kuko ngo mu gihugu hari ifumbire ihagije.

Gukoresha amafumbire mva ruganda bizamura umusaruro w’ubuhinzi iyo umuhinzi ayakoresheje neza, ayafatanya na mborera, agahingira igihe ndetse agakoresha imbuto z’indobanure.

Gukoresha mVisa mu kugura amafumbire, bije bisimbura gahunda ya Nkunganire abahinzi bari bamenyereye. Ubu buryo bushya ngo buzatangira gukoreshwa mu gihembwe cy’ihinga gitaha.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka