Mukura: Uzagaragaraho kutarwanya kirabiranya azabitangira amande

Abaturage bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye biyemeje ko uzagaragaraho kutarwanya kirabiranya uko bikwiye azabitangira amafaranga y’ibihano (amande). Ibi byemezo babifashe tariki 7/3/2014, bamaze gusobanurirwa uko iyi ndwara ikwirakwizwa ndetse n’uko irwanywa.

Abafashamyumvire mu by’ubuhinzi bw’urutoki, aba bakaba ari abaruhinga ku buryo bw’umwuga, bazanywe n’ikigo RAB gufasha abaturage bo mu Karere ka Huye kurwanya kirabiranya, ni bo basobanuriye abahinzi b’urutoki bo mu kagari ka Cyeru mu murenge wa Mukura.

Bababwiye ko iyi ndwara ikwirakwira mu buryo bworoshye: iyo inzuki zihovye mu ndabo z’imyanana, cyangwa se na none inyoni zikagira ibyo zikura ku nsina irwaye, zanduza insina yari ikiri nzima zigiyeho. Ni na yo mpamvu abahinzi b’urutoki basabwa guca umwanana w’igitoki igihe amabere ya nyuma akimara kuwuvamo.

Abaturage b'i Cyeru beretswe uko kirabiranya irwanywa, kurandura insina irwaye n'imizi yayo no kuyizika mu gisimu.
Abaturage b’i Cyeru beretswe uko kirabiranya irwanywa, kurandura insina irwaye n’imizi yayo no kuyizika mu gisimu.

Ubundi buryo bwo kurwanya iyi ndwara, ni ukurandurana n’imizi insina yagaragayeho igatabwa mu gisimu: iyi irangwa no kugira amakoma asa n’ayababuwe (wagira ngo bayasutseho amazi ashyushye), cyangwa kugira igitoki gihishira kitarera.

Iyo umuntu atemye amabere ya bene iki gitoki cyahishiye, asanga igitimatima gikomeye kandi wagira ngo kirimo amashyira.

Abahinzi b’urutoki b’i Icyeru rero bati “utazacira umwanana igihe azajya awutangira amande y’amafaranga 200, naho uwo bagenzi be bazabona afite insina yarwaye ntayikure mu zindi azajya abitangira amafaranga 1000.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka