Mukama: Yashinze ishuri ry’ubuhinzi iwe mu rugo
Umuhinzi mworozi witwa Mukwiye Froduard wo mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare yashinze ishuri ry’ubuhinzi iwe aho afasha abandi bahinzi abigisha guhinga mu buryo bwa kijyambere, akaba anafite intego yo kongera ibiribwa ku isoko kandi nawe akiteza imbere.
Mukwiye afite urutoki ku buso bwa hegitari 2, yoroye inka ndetse n’amafi. Uyu mugabo wahoze ari umukozi wa Leta mbere yo guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru avuga ko amafaranga yahembwaga ubu ayakuba inshuro zirenga ebyiri.
Ati “Ubu biranshimisha nkora ibyo nize. Nongera ibiribwa ku isoko kandi nanjye nkabonamo amafaranga menshi. Ubu ninjiza amafaranga ibihumbi 700 ku kwezi nyamara mbere nkikorera leta nari ngeze ku mushahara w’ibihumbi 317. Inka zimpa ifumbire y’urutoki mu zuba narwo rukazigaburira zirya imitumba. Amafi nayo atungwa n’ibisigazwa by’ibigori”.
Ubu yahisemo gufata umunsi umwe mu cyumweru akigisha ababishaka ubuhinzi bw’urutoki ku buntu kandi akabaha n’insina zo gutera ku buntu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukama, Gakuru James avuga ko uyu murenge ugiye kuzaba ikigega cy’Akarere ka Nyagatare ku bitoki dore ko ubu umuhinzi bafite asigaye yigisha abandi kandi akabaha n’imbuto ku buntu.
Ngo bakoze ingengabihe buri wa gatatu Akagari gatahiwe kohereza abaturage kwa Mukwiye akabigisha uko batera insina igatanga umusaruro. Kuri bo ngo akora akazi kagakozwe n’ubuyobozi ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza ibere ubuhinzi.
Imbogamizi Mukwiye kimwe n’abandi borozi bo mu Murenge wa Mukama bafite ni uko nta soko ry’amata ribegereye. Ngo bagurisha abaturage ariko amata agasigara bakifuza ko bakwegerezwa ikusanyirizo kugira ngo n’ubworozi barusheho kubugira umwuga.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|