Mukwiye Floduard ufite ishyamba ry’inturusu ku buso bwa hegitari 18 riri mu Kagari ka Kagina avuga ko hashize amezi make batangiye kubona utu dusimba tumeze nk’inda.
Utu dusimba ngo turya amababi y’ibiti cyane inturusu abaturage bakaba bafite impungenge z’uko dushobora gutuma ibiti bidakura neza bityo n’umusaruro wabyo ukaba muke.
Ikibazo cy’utu dusimba twibasiye amashyamba yo mu Kagari ka Kagina ngo ubuyobozi burakizi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukama, Gakuru James avuga ko bo nk’umurenge badafite ubushobozi bwahashya utu dusimba.
Gusa ngo babimenyesheje ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) kugira ngo barebe ko haboneka umuti wahashya utu dusimba.
Ahanini utu dusimba ngo turya amababi y’ibiti by’inturusu bikiri bito.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|