Muhanga: Bamwe mu bahinzi barinubira guhatirwa guhinga ibitunguru

Abahinga mu nkengero z’igishanga cya Rugeramigozi barinubira kuba barahatiwe guhinga ibitunguru mu mirima bari basanzwe bahingamo ibigori n’ibishyimbo, bakaba bavuga ko batizeye niba bazabona amasoko y’ibitunguru mu gihe ibigori bari bamaze kumenya kubibyaza umusaruro.

Aba bahinzi bavuga ko bamaze guhabwa umurama w’ibitunguru bakaba aribyo basabwa guhinga nyuma yo gusarura ibigori, cyakora bakavuga ko uyu ari umwanzuro w’abayobozi ba Koperative kuko batigeze baganirizwa uko iki gihingwa gishya kizatanga umusaruro uruta uw’ibigori.

Nshutiziraguma Emmanuel, umwe mu bahinga mu gishanga cya Rugeramigozi avuga ko bafite impungenge zo guhindura ibihingwa bagafata ibindi, mu gihe bari bamaze kwimenyerera ibigori kandi bikaba byatangaga umusaruro.

Bamwe mu bahinzi batangarije Kigali Today ko batishimiye guhinga ibitunguru.
Bamwe mu bahinzi batangarije Kigali Today ko batishimiye guhinga ibitunguru.

“Bavuga ko bamwe bazahinga ibitunguru, abandi ngo bazahinga amashu, abandi ngo bazahinga Karoti, ariko ntabwo dufite icyizere cyo gusarura”, niko Nshutiziraguma avuga yinubira guhindurirwa ibyo bahingaga muri Rugeramigozi.

Iki gishanga cya Leta gihingwamo umuceri, ibishyimbo n’ibigori, aho abahinzi bahuriye muri Koperative KIAB aribo bahinga muri iki gishanga, ariko bamwe muri bo ngo bakaba bagiye kugerageza imbuto z’imboga kugira ngo barebe niba zizatanga umusaruro.

Muri iki gishanga kandi higeze no guhingwa urusenda ariko abahinzi bakaba bavuga ko narwo rwabahombeye, bakaba basaba ko bakomeza kwihingira ibyo bari basanzwe bahinga.

Igice cyo hakurya giciyeho amatersi nicyo cyahingwagaho ibigori n'ibishyimbo kigiye guhingwaho ibitunguru.
Igice cyo hakurya giciyeho amatersi nicyo cyahingwagaho ibigori n’ibishyimbo kigiye guhingwaho ibitunguru.

Umukozi w’Umurenge wa Shyogwe ushinzwe amakoperative n’iterambere, Hagabimana Viateur avuga ko ibyo abahinzi bavuga nta shingiro bifite kuko bose batahawe imirama y’ibitunguru, kandi abazahinga ibitunguru n’izindi mboga akaba ari abakorana n’umushinga wa AKN, ushinzwe kurwanya imirire mibi, kandi ngo abahinzi bose ntibakorana n’uyu mushinga.

Agira ati “Ntacyahindura ubuhinzi uko bwakorwaga kuko abahinzi bishimira umusaruro bakura mu bigori, ndetse n’umuceri, nkaba nkeka ko rero ntawabasha gukuraho ibyo bihingwa kuko usanga abahinzi babikunze, ndetse bakaba banabikuramo amafaranga”.

Hari n’abavuga ko ikibazo cy’aba bahinzi kiri mu gace gatoya k’iki gishanga ahagiye kugeragerezwa ubuhinzi bw’imboga kandi ko ubutaka buhingwaho umuceri butazahingwamo ibitunguru.

Ikibazo cy’imyumvire no gutinya impinduka nayo ngo ni indi mbogamizi abahinzi bashingiraho kuko baramutse basobanukiwe n’inyungu zava muri ubu buhinzi bw’imboga, abaturage babasha gushira impungenge.

Hagabimana avuga ko abazahinga imboga ari abakorana n'umushinga ugamije kurandura imirire mibi atari abahinga mu gishanga cya Rugeramigozi bose.
Hagabimana avuga ko abazahinga imboga ari abakorana n’umushinga ugamije kurandura imirire mibi atari abahinga mu gishanga cya Rugeramigozi bose.

Igishanga cya Rugeramigozi cyakunze kugaragaramo ibibazo byo kubona umusaruro kubera imiterere yacyo aho abahinzi bahuye n’ibihombo byinshi ubwo hatangiraga guhingwa umuceri.

Ibi bihombo bakaba bari bamaze kubyibagirwa aho bavuga ko bamaze kubona umusaruro nyuma y’igeragezwa ry’imbuto nyinshi zabonetsemo izishobora kwihanganira imiterere yacyo.

Iki gishanga kigizwe n’ibice byo hasi ahari amazi menshi ahingwamo Umuceri, ndetse n’igice cyegutse gihingwamo ibigori n’ibishyimbo ari nacyo abahinzi bavuga ko batifuza uwabazanira ibitunguru, kuko ngo babonaga umusaruro uhagije ku byo bahingaga, ibi kandi bikaba binemezwa na Hagabimana.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka