Kirehe: Ikibazo cy’izuba ridindiza umusaruro gitangiye kubonerwa igisubizo
Abaturage bo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe barishimira uburyo ubuhinzi butangiye kugenda neza babikesha umushinga wo kuhira imyaka baterwa mo inkunga na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), nyuma y’igihe kinini abaturage bahura n’ikibazo cy’izuba rikaba nyirabayazana w’inzara yakunze kubibasira.
Ibi abaturage babitangaje mu ruzinduko umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Tony Nsanganira yagiriye mu Murenge wa Nasho kuwa kane tariki 27/11/2014.
Nsanganira yavuze ko intego nyamukuru y’uruzinduko rwe i Nasho ari ugutangiza ku mugaragaro gahunda abaturage baterwamo inkunga na MINAGRI ijyanye n’ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka ku buso buto.
Yishimiye ko abahinzi bamwe batangiye iryo koranabuhanga bigurira imashini zuhira MINAGRI ikaba yaje kubitangiza mu buryo bwiza kurushaho mu rwego rwo gufasha abaturage kurwanya inzara hifashishijwe amazi abakikije, ndetse hari na gahunda yo kubikwirakwiza mu gihugu hose cyane cyane mu duce turangwamo ibiyaga n’imigezi.
Yagize ati “twaje gutangiza iyi gahunga ku mugaragaro mu gufasha abaturage mu kuyikora neza kurushaho tubakanguzira no gufata ibi bikoresho nk’ibyanyu, dufite na gahunda yo kubikwirakwiza hirya no hino mu gihugu kandi turizera ko umusaruro uziyongera kurushaho abaturage bakagera ku iterambere bifuza”.
Yakomeje agira ati “nkurikije ibyo nabonye n’uburyo abaturage bitabira iyi gahunda mfite icyizere ko bizagenda neza abahuguriwe kubikoresha bagafasha abandi bityo ntituzongere kumva ko hari ikibazo cy’inzara kandi muturiye ibiyaga. Tuzakomeza kubegera tubahugure ibi byuma mu bibyaze umusaruro uko bikwiye”.
Pauline Nyirabagenzi umuhinzi wa kijyambere arishimira uburyo bamaze kwiteza imbere babikesha umushinga wo kuhira imyaka.
Ati “twebwe abahinzi b’inyanya iri koranabuhanga ridufatiye runini, ingo zacu zibayeho neza turihira abana amashuri, abakozi dukoresha tubahemba neza ku buryo mu mwaka tutabura amafaranga agera kuri miliyoni eshanu kuri hegitari imwe n’igice duhinga”.
Nkwakuzi ignace, umuhinzi wa kijyambere w’urutoki nawe aravuga ko kuri hegitari umunani z’urutoki yahinze asarura toni zirenga icumi ku kwezi ibyo ngo akabikesha ikoranabuhanga ryo kuhira insina MINAGRI ibateramo inkunga.
Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kirehe, Tihabyona Jean de Dieu avuga ko umushinga wo kuhira imyaka watekerejwe nyuma yo kubona abaturage bahinga ntibasarure bikabatera inzara ndetse ngo bamwe batangiye kwimuka kandi baturiye ibiyaga.
Ngo akarere karabegereye kabafasha muri gahunda yo kuhira imyaka mu dukoresho duto n’ubushobozi buke bari bafite, ubu MINAGRI ikaba yarabagejejeho gahunda ifatika yo kuhira ibagezaho ibikoresho bifite ubushobozi bwo kuhira ahantu hanini mu gihe gito.
Yagize ati “tumaze kubona ko abaturage bafite inzara kandi baturiye amazi, twarabegereye tubereka gahunda yo kubyaza umusaruro amazi abegereye barabyitabira batangirana udukoresho duto MiNAGRI ibonye ko bafite ubushake itera inkunga icyo gikorwa none bitangiye gutanga umusaruro ufatika”.
Nasho ni kamwe mu duce tugize Akarere ka Kirehe dukungahaye ku biyaga n’ubutaka bwera ariko kakarangwa n’izuba ryinshi rituma abaturage bahura n’inzara, ubu bakaba bifashisha ayo mazi y’ibiyaga ku buso bunini bugize uwo murenge hongerwa umusaruro uturuka mu buhinzi.
Mutuyimana Servilien
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi rwose ni byiza uzi gusanga ufite imari ntuyibyaze umusaruro amazi buriya ni umutungo kamere ukomeye kuburyo utabwumva keretse ugeze muri biriya bihugu ataba nkahano ahubwo abaturiye imigezi, ibiyaga buhire kandi burya haba harimo n’ifumbire uzarebe uko amazi aba asa.Kuhira bizatuma twunguka cyane