Kayonza: Ikoranabuhanga mu buhinzi rituma beza imboga mu bihe by’imvura n’izuba
Abanyamuryango ba koperative Inshuti ikora ubuhinzi bw’imboga mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza bahinga imboga mu bihe by’imvura n’izuba, kandi muri ibyo bihe byose imboga bahinga zikera bitewe n’ikoranabuhanga bazihingana.
Iyo koperative ihinga imboga z’ubwoko butandukanye ku turima dutoya tujya kumera nk’uturima tw’igikoni, ariko utwo bazihingaho tukagira umwihariko w’uko dutunganywa ku buryo dushobora kubika amazi iminsi myinshi ntibisabe abahinzi kuhira buri gihe, kabone n’ubwo haba ari mu bihe by’izuba.
Uturima tumwe iyo badutunganya baraduhinga bagasiga umwobo hagati wo gushyiramo akabindi bashyira mu butaka hasi, ako kabindi bakajya bagasukamo amazi ari na yo yuhira izo mboga zihinze muri ako karima nk’uko bivugwa na Gahongayire Rehema, umwe mu banyamuryango ba koperative Inshuti.
Akabindi ngo kagomba kuba kataramenetse, kadasize verini kandi batarigeze bagatekamo na rimwe, kuko byatuma amazi bagasutsemo atabasha gusohoka. Amazi basutsemo ngo agenda asohoka buhorobuhoro akajya mu gitaka kuhira imboga zihinze mu murima, kandi ngo akaba ashobora kumaramo icyumweru atarashiramo bakabona gusukamo andi.
Ubundi buryo bwo gutunganya akarima ko guhingaho imboga ngo ni ukugatunganya bagacukuramo ikinogo basasamo shitingi idapfumutse, hejuru ya shitingi bagashyiraho amabuye y’urusekabuye, hejuru y’amabuye bagashyiraho ibyatsi bivanze n’ivu, hanyuma bakarenzaho rya taka bacukuye muri icyo kinogo kireshya na santimetero 60 z’ubujyakuzimu barivanze n’ivu n’ifumbire y’imborera.
Gusa itaka ryacukuwe ku bujyakuzimu bwa santimetero 30 ngo ni ryo rikoreshwa gusa, iryo munsi yahoo bakaryihorera kuko nta fumbire riba rifite. Gahongayire avuga ko iyo bateye imboga kuri ako karima bakakuhira, amazi ahita amanuka hasi mu butaka agatangirwa na ya shitingi akagumamo, ku buryo akomeza gutunga imboga zihinze muri ako karimo n’ubwo haba ari mu gihe cy’izuba.
Abagize iyo koperative bavuga ko guhinga imboga muri ubwo buryo bitanga umusaruro mwinshi ugereranyije no kuzihinga mu buryo busanzwe kuko bituma umuhinzi ahinga ibihe byose atikanga uruzuba.
Cyakora ngo mu gihe cy’imvura umusaruro ukunze kuba muke kuko amazi yose y’imvura aguma kuri shitingi iba iri hasi mu butaka mu karima k’imboga bigatuma zidatanga umusaruro mwinshi kubera amazi menshi nk’uko Gahongayire akomeza abisobanura.
Yongeraho ko kenshi mu gihe cy’imvura bahitamo guhinga imboga ku karima gasanzwe, mu rwego rwo kwirinda izo mbogamizi z’amazi y’imvura.
Ubu buryo bwo guhinga imboga mu gihe cyose cy’umwaka ngo ntibusaba ubushobozi buhambaye kuko buri muturage wese ashobora kubukoresha. Akandi kamaro bufite ngo ni uko budasaba umuhinzi kuhira imboga ze buri munsi kuko kuhira rimwe mu cyumweru ngo biba bihagije.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|