Kayonza: Abahinzi bahangayikishijwe n’imyaka bahinze ikaba yaranze kumera kubera kubura imvura

Abaturage bo mu bice binyuranye by’akarere ka Kayonza ngo bahangayikishijwe n’imyaka bahinze ikaba yaranze kumera kubera kubura imvura. By’umwihariko ibigori abaturage bateye ngo byaheze mu butaka nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo, Ngabonziza Bideri Vincent.

Uretse ibigori abo mu murenge wa Kabarondo bateye byanze kumera, hari indi myaka yari yaramaze kumera yiganjemo ibishyimbo, ariko hamwe na hamwe byatangiye kuma kubera kubura imvura.

Abaturage bavuga ko ari igihombo bagize ku buryo bishobora kuzabatera amapfa nk’uko byigeze kugenda mu bihe byashize, aho nko mu murenge wa Ndego bigeze guhinga nabwo izuba rikabyangiza bikaba ngombwa ko inzego z’ubuyobozi zishakira abaturage ibihingwa bishobora kwihanganira izuba bagahinga bwa kabiri.

Bamwe mu baturage twavuganye bemeza ko kuba imvura itakibonekera igihe biterwa n’ihindagurika ry’ibihe, ariko hakaba n’abatunga agatoki inzego z’ubuyobozi zibaha amabwiriza y’igihe bagomba guhingira kugira ngo izuba ritazabangiriza, nyamara rikarenga rikabangiriza imyaka kandi abayobozi ngo barababwiraga ko ari cyo gihe cyiza cyo guhinga.

Imwe mu myaka abaturage bahinze yatangiye kuma, indi yanze kumera kubera kubura imvura.
Imwe mu myaka abaturage bahinze yatangiye kuma, indi yanze kumera kubera kubura imvura.

“Aba bayobozi na bo baraza bakatubwira ngo duhinge imvura irahari ngo iteganyagihe rirabyerekana. Ubushize baratubwiraga ngo tariki 15/10/2013 abaturage bose babe barangije gutera imyaka ya bo ngo ngo imvura irahari, ngo abazatera nyuma izuba rizayangiza. Twarabikurikije none ndebera na we, iyo mvura batubwiraga irihe?”

Uku ni ko umwe mu baturage bo mu murenge wa Murundi utashatse ko tumuvuga amazina yabidusobanuriye.

Ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba ngo bwaba bugiye gutanga imbuto y’imyumbati mu turere twibasiwe n’izuba rikumisha imyaka y’abaturage harimo n’aka Kayonza, nk’uko amakuru dukesha bamwe mu bakora muri iyo ntara abivuga.

Igihingwa cy’imyumbati ngo cyatoranyirijwe gusimbura imyaka yumishijwe n’izuba kuko cyo gishobora kuryihanganira, byongeye kandi ngo kikaba kiberanye n’ubutaka bwo muri ako gace.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka