Karongi: Gutinda kw’ifumbire n’imbuto zitajyanye n’akarere ngo bituma abaturage batabona umusaruro uhagije

Abaturage bo mu mirenge ya Mutuntu, Gashali na Rubengera mu Karere ka Karongi bavuga ko bimwe mu bibazo bituma batabona umusaruro uhagije ari ibijyanye n’imbuto n’ifumbire bibageraho bitinze no kuba ngo imbuto bahabwa itajyanye n’ubutaka bwabo.

Ibi babitangatije Abadepite bagize Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’ibidukikije basuye akarere ka Karongi tariki 12-13/05/2014 bagamije kureba ibibazo abaturage bafite birebana n’ubuhinzi.

Depite Mukayijoli Susan, Umuyobozi w’iyi Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, avuga ko uru ruzinduko ruje mu rwego rwo kugenzura ibikubiye mu myanzuro Komisiyo nk’iyi mu mwaka wa 2009 yari yagejeje kuri Minisitiri w’Intebe, icyo gihe wari Makuza Bernard. Icyo gihe ngo Komisiyo y’Abadepite y’Ubuhinzi, Ubworozi n’ibidukikije ngo yari yasuye uturere twose igaragaza ibibazo biri mu buhinzi.

Aba badepite barimo gusura ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe uriho ubu, Habumuremyi Pierre Damien, aboneye iyo raporo akayibagezaho abasaba gusuzuma aho ibikubiye muri iyo raporo bigeze bishyirwa mu bikorwa. Kuri ibyo bakaba bongeraho kureba aho kuhira imyaka mu mabanga y’imisozi bigeze.

Abaturage bo ariko bavuga ko ikibazo bafite gikomeye cyane ari ikijyanye no guhabwa imbuto badashaka. Umwe mu baturage twaganiriye yagize ati “Ubundi imbuto twashakaga ni ibishyimbo kuko ni yo ijyanye n’ubutaka bwacu.” Abandi bavugaga ko babategetse guhinga amashaza n’ingano nyamara ngo bitajyanye n’aho batuye.

Abaturage ngo barishakira imbuto y'ibishyimbo bakabaha amashaza n'ingano.
Abaturage ngo barishakira imbuto y’ibishyimbo bakabaha amashaza n’ingano.

Hakizimana Sebastien, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Ubukungu, avuga ko hari uburyo bw’imihingire ahantu hashyizwe amaterasi y’indinganire mashya. Cyakora ariko ngo kuba bitarinjira mu myumvire y’abaturage bigatuma badahita babyumva neza.

Yagize ati “N’ayo mashaza dufite ibiryo tubikurikirana. Abaturage kubera imyumvire n’uburyo ari igihingwa gushya ntibarabigeraho neza ariko dufite icyizere ko iyi projet igenda izana ibihingwa bishya mu materasi yakozwe ndetse n’uburyo bwo kuhira no kubikurikirana.”

Uyu Muyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Ubukungu akaba avuga ko bafite icyizere ko bizakunda wenda ari igihe kitaragera.

Ikindi kibazo iyi komisiyo y’abadepite ivuga ko yagejejweho ni ikirebana n’ifumbure idahagije kandi ngo n’ije ntabagerereho igihe. Ari iki kibazo cy’ifumbire ndetse n’ikibazo cyo guhabwa imbuto itajyanye n’ako Karere ndetse n’icyo kuba iza idahagije, Depite Mukayijoli Susan, akaba yavuze ko bagiye kubikorera ubuvugizi.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka