Kamonyi: Umuvuduko mu kubaka wagabanyije ubutaka bwo guhingaho
Mu gice cyemejwe nk’umujyi wa Kamonyi no mu midugudu yagenewe kubakwamo, hagaragara inyubako ziyongera umunsi ku munsi. N’ubwo abagurisha ibibanza byo kubaka bishimira ko bahabwa amafaranga, hari abagaragaza impungenge z’uko amazu ari kubakwa abatwara umwanya wo guhinga.
Akagari ka Sheli, k’Umurenge wa Rugarika gaherereye mu mujyi wa Kamonyi. Abahatuye bavuga ko mu myaka ibiri ishize hubatswemo amazu menshi yo gutura.
Aka gace ngo kakaba kareragamo imyaka bigatuma abahinzi babona umusaruro mwinshi ku buryo basagurira isoko, ariko kuri ubu ugifite isambu ahingamo ibyo kurya kandi ategereje ko ayibonera umuguzi wo kuyubakamo.
Mugabushaka Sylver, wo mu mudugudu wa Gatovu, atangaza ko akagari ka Sheli keramo imyumbati, ibishyimbo, urutoki, imboga n’amasaka. Ngo mbere y’uko haza gutura abimukira baturutse mu Mujyi wa Kigali no mu mahanga, wasangaga mu buhinzi havamo umusaruro mwinshi.
Abakora umwuga w’ubuhinzi bafite impungenge ko umwaka wa 2015, n’aho bahingaga hazaba haguzwe hakubakwa. Mu bagurisha ngo harimo abajya kugura ahandi mu tundi duce, ariko ngo hari n’abo amafaranga bahawe apfira ubusa kubera kuyaryohamo.
Cyakora, ngo abaza gutura babaha amafaranga menshi kuko ikibanza cya metero kare 600 cyavuye ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 kigera kuri miliyoni 1,5.
Ntakirende Theogene utuye mu mudugudu wa Kagangayire, ahamya ko guturwa kwa Sheli babigiriyemo amahirwe, kuko uretse kubona amafaranga, abakire baje kuhatura babaha akazi ko kubaka. Ati “Erega hano habaye i Kigali! Ba Kavukire bavuyemo baragiye”.
Izi mpungenge ku muvuduko uri mu miturire ngo zatekerejweho ku rwego rw’akarere, bituma mu gishushanyo mbonera hagenwa uduce two guhinga. Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, aragira ati “Twasanze ahantu hose hashobora kuzasigara amazu hakabura aho duhinga ibyo kurya. Twafashe ingamba zo gukoma ibice bimwe na bimwe tukabigira ibyo guhinga kuko abantu batatura batarya”.
Ngo hemejwe ko ku nkengero z’ibishanga n’utubande hajya haterwa urutoki cyangwa inanasi ku buryo butanga umusaruro, kandi no mu bice by’imisozi, hari ahateganyirijwe guhinga hagaragazwa n’igishushanyo mbonera.
Umuyobozi w’akarere kandi yongeraho ko n’imyubakire igiye kunozwa, abantu bakareka kubaka amazu manini ahubwo bakubaka utuzu duto twiza kandi aho gukora ubusitani bw’ibyatsi bagakora ubw’imbuto n’imboga.
Ati”Mu kubaka hari plan ( igishushanyo) y’inzu ziciriritse tugiye kugeza ku baturage ku buryo umuntu yakubaka ku kibanza cya metero kare 300. Ubundi kubaka inzu zigerekeranye bajya hejuru biremewe, ikibazo kiri hasi niho hakenewe ubutaka bwo guhinga”.
Igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kamonyi cyamejwe n’Inama Njyanama y’akarere mu mwaka wa 2011, gifite hegitari 7414. Ubu buso bufata umurenge wose wa Runda, igice cyegereye umuhanda wa kaburimbo cy’umurenge wa Rugarika n’uwa Gacurabwenge kugera i Rugobagoba. Giteganyijwe kubakwa mu myaka 15, ariko hari abavuga ko kizarangira mbere ya yo.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|