Kamonyi: Umusaruro w’ibigori wabaye muke mu gihembwe cy’ihinga 2012B

Abahinzi bibumbiye mu mpuzamakoperative y’abahinzi borozi IMPUYABO, baratangaza ko umusaruro w’ibigori w’igihembwe cy’ihinga cya 2012B, wabaye muke bitewe n’ikibazo cy’imvura yatinze kugwa, n’aho igwiriye igacika vuba.

Nkurikiyinka Justin uhinga mu gishanga cya Kayumbu avuga ko mu murima wa are 4 ahinga, yasaruragamo ibiro bigera kuri 300 none ubu ngo n’ibilo 100 ntabyo azakuramo.

Akomeza avuga ko abahinzi bagize ikibazo cy’imvura yatinze kugwa, maze batangira igihembwe cy’ihinga cya 2012B mu kwezi kwa Mata kandi ubundi baratangiraga gutera hagati mu kwezi kwa Gashyantare.

Aba bahinzi ngo bahangayikishijwe n’igihombo bahuye nacyo kandi bagomba kwishyura ifumbire n’imbuto bahawe ndetse n’ibigori bari gusarura si byiza.

Uwihoreye Bernard, Perezida w’IMPUYABO, atangaza ko icyo kibazo cyo kurumbya cyageze ku banyamuryango bahinga mu bishanga byose bakoreramo ari byo Kayumbu, Nyarubaka, Kambyeyi na Gihembe.

Ngo iyo bagize ibibazo nk’ibi, bagishyikiriza Komisiyo ishinzwe gukurikirana ibibazo by’ibiza, maze ikagena icyakorwa kugira ngo abanyamuryango batahazaharira cyane.

Hari ubwo babasonera kwishyura ifumbire n’imbuto, cyangwa se bakabyishyura buhoro buhoro. Kuba bakiri mu isarura, ayo makuru ntibarayageza kuri iyo komisiyo, ngo ibe yagena icyakorwa.

Impuzamakoperative IMPUYABO ifite abanyamuryango bagera ku 1975, bahinze ibigori ku buso bwa hegitari 120, iyo ibihe bigenda neza bateganyaga gusarura toni 400 z’ibigori, none ngo ntibazarenza toni 280.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka