Kamonyi: Guhindura uburyo bwo kwishyura ifumbire mvaruganda byagabanyije umubare w’abayikoresha

Mu gihe abahinzi bari bamenyereye kwikopesha ifumbire mvaruganda bakazayishyura bamaze gusarura, kuri ubu bayihabwa ari uko babanje kwishyura. Ibi byagabanyije umubare w’abayikoresheje mu gihembwe cy’ihinga 2014A, kuko bageze ku kigereranyo cya 30%.

Muri gahunda y’imbaturabukungu mu buhinzi, abahinzi bakangurirwa gukoresha ifumbire mvaruganda n’imborera ngo umusaruri wiyongere.

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Kamonyi baravuga ko bahura n’imbogamizi zo kubura amafaranga yo kugura ifumbire mbere y’ihinga, bitandukanye na mbere kuko ho bayibakopaga bakazishyura ariko umusaruro wagurishijwe.

Karuhije Ezechias, uhagarariye koperative KOABOKA ihinga ibigori mu gishanga cya Kayenzi, avuga ko abanyamuryango ba bo bari bamenyereye kugura ifumbire kuri nkunganire, aho bishyura 50% by’amafaranga y’ifumbire ihingwa mu bigori kandi bakazishyura basaruye.

Ibyo ariko ngo siko byagenze ku ihinga ry’igihembwe cy’ihinga cya 2014 A kuko basabwe kwishyura uruhare rwa bo mbere yo kuyihabwa. Ngo bamwe muri bo babashije kuyigura ariko hari n’abo byananiye bakaba baratereye aho.

Kuri iki kibazo hiyongeraho n’icy’uko igiciro cy’ifumbire cyiyongereye, nk’uko Uwimana Betty, umuyobozi w’impuzamakoperative y’abahinzi-borozi IMPUYABO, uyu akaba ari rwiyemezamirimo ucuruza ifumbire, abihamya. Ngo ikilo cyavuye kuri 600frw kigera kuri 750frw.

Hari n’abahinga ibihingwa bitabona ifumbire kuri nkunganire ariyo bita VUCA, aba ni nk’abahinzi b’imyumbati n’aba soya, baka bavuga ko nabo kubona ifumbire bibagora.

Mukiza Justin, Agronome w’akarere ahamya ko umubare w’abaguze ifumbire uri ku kigereranyo cya 30%. Kuyigurisha bikaba biri mu mabako ya ba Rwiyemezamirimo bakorana n’abahinzi. Imbuto y’abahinga ibigori n’umuceli bagurishwa kuri Nkunganire naho abandi bishyura 100%.

Ngo impamvu yatumye bareka guha abahinzi ifumbire ku nguzanyo byatewe n’uko bamwe muri bo bagoranaga mu kwishyura; naho ku kibazo cy’ibihingwa nka Soya n’imyumbati bikeneye nkunganire, atangaza ko bari kubakorera ubuvugizi kuko na byo bihingwa cyane mu karere.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka