Intara y’amajyepfo: Barashishikarizwa guhingisha imashini
Mu gihe gahunda ya Leta y’u Rwanda ishishikariza abantu guhanga indi mirimo itari iy’ubuhinzi, abana bose bakajya mu ishuri, abantu bagatura mu midugudu bityo hakaboneka ubutaka bugaragara bwo guhinga, Abanyarwanda bakwiye gutangira guhinga bifahishije imashini.
Hon. Bernard Makuza, abwira abari bitabiriye inama mpuzabikorwa y’Intara y’amajyepfo kuwa 17 Mutarama, yagize ati « mu zindi Ntara uratambuka ukabona aho abantu bahinga bifashishije imashini, nyamara ntaho ndazibona mu Ntara y’amajyepfo. Namwe muzabyitabire. »
Hon. Makuza akomeza avuga ko igihe turimo ari icyo Abanyarwanda bagomba gutangira kwiga guhingisha imashini, mu rwego rwo koroshya akazi k’ubuhinzi. Agira ati « ubundi guhingisha amasuka bikorwa n’abapagasi, nyamara mu gihe kiri imbere ntibazongera kuboneka. »
Nta mugayo kandi, ubusanzwe muri rusange, abantu bakora akazi k’ubuhinzi bahingira abandi ni abantu b’abakene ahanini baba bataragize amahirwe yo gukomeza kwiga.
Nyamara kuri iki gihe, uretse n’abana batoya batemerewe kutajya mu ishuri, hari n’amashuri y’imyuga yagenewe n’abakuru babyifuza bose, ku buryo mu minsi iri imbere Abanyarwanda bazaba bagikora akazi ko guhinga bazaba ari bakeya.
Kugira ngo ubuhinzi buzashoboke rero, ni uko ababukora bazifashisha izindi mbaraga zitari iz’abantu benshi. Izo mbaraga nta zindi kandi uretse imashini zihinga.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|