Imurikabikorwa ku buhinzi n’ubworozi ryongeye kuba ku nshuro ya cyenda

Imurikorwa ku bikorwa by’ubuhinzi ryongeye kuba riteguwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB). Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Agnes Kalibata, waritangije yasabye ibigo by’amabanki korohereza abahinzi kugera ku nguzanyo kugira biteze imbere.

Kuri uyu wa gatanu tariki 6/6/2014, nibwo iri murikagurisha ryongeye gutangira ku Mulindi aho risanzwe ribera. Uyu mwaka hibanzwe ku ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi bishobora kubyara umusaruro mwinshi mu gihe gito.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Karibata, na Minisitiri w'urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Nsengimana, nibo bafunguye iri murikabikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Karibata, na Minisitiri w’urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana, nibo bafunguye iri murikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi.

Minisitiri Karibata yihereye ijisho byinshi bimaze gutera imbere mu buhinzi n’ubworozi, ku buryo ubutaka bubyazwa umusaruro mwinshi kandi ahantu hato gusa biracyakorwa mu gihe kinini.

Ariko nyuam yo gusanga umusaruro ukomoka kuri ibi bikorwa ukiri muto kandi ukaba utaragera ku rugero rushimishije, Minisitiri Karibata yahamagariye abashoramari cyane cyane abanyabanki gufasha abahinzi kugera ku nguzanyo kuko isigaye inambwe yasanze ari nto.

Amatungo ya kijyambere nayo yamuritswe muri iri murikabikorwa.
Amatungo ya kijyambere nayo yamuritswe muri iri murikabikorwa.

Yagize ati “Mwebwe mufite amabanki nkuko mukorana n’abaturage mubaguriza ifumbire mwakagombye kuborohereza kubona imashini zikoreshwa mu buhinzi, dore ko bajya bunguka vuba kandi namwe mukishyurwa ku gihe kandi byafasha gutera imbere impamde zombi.”

Ku rundi ruhande yatangaje ko imurikagurisha rigamije kwerekana udushya twahanzwe mu bahinzi, ku buryo abandi barebera ku bandi bigafasha bamwe kwiga ibyo bataramenya.

Iyo ni imwe mu ma mashini akoresha ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka myinshi kandi mu buryo bugezweho.
Iyo ni imwe mu ma mashini akoresha ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka myinshi kandi mu buryo bugezweho.

Byinshi mu byo yashimye harimo ubworozi ubworozi bw’inkoko, avuga ko aribwo buri ku rwego bwa kijyambere mu bijyanye no kuzamura imibereho y’abaturage, haba mu gafaranga no kwitunga ubwabo.

Niringiyimana Esther, umwe mu bitabiriye iri murikabikorwa, yizeje ko bagiye kwishyira hamwe kugira ngo nabo babashe kwiyishyurira ubukode bw’imashini y’ubuhinzi.

Iki gitoki gipima ibiro bigze kuri 203, kiri muri bimwe mu byamuritswe.
Iki gitoki gipima ibiro bigze kuri 203, kiri muri bimwe mu byamuritswe.

Imurikagurisha ryitabiriwe n’abaturage baturutse mu bice byose by’igihugu, ku buryo hagaragaye koperative z’ubuhinzi nyinshi kandi zifite ibikorwa bitandukanye bigezweho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka