Huye: Igabanuka ry’ibiciro by’ifumbire rizatera igihombo amakoperative y’abahinzi b’umuceri

Amakoperative y’abahinzi b’umuceri yo mu karere ka Huye aravuga ko kuba igiciro cy’ifumbire cyaragabanutse bizayateza igihombo mu gihe bari baragiriwe inama na Minisiteri y’ubuhinzi yo kugura ifumbire hakiri kare kuko bateganya ko igiciro cyazamuka.

Jean Damascène Hakizimana, umuyobozi wa Koperative COPRORIZ ihinga umuceri mu gishanga cya Rusuri agira ati « Twagiye mu nama twakoranye na Minisitiri w’ubuhinzi, Kalibata, icyo gihe batubwira ko ifumbire izaba ihenda mu kwezi kwa 7. Badusaba ko ku itariki ya 30/6 tuzaba twarangije kugura ifumbire. Twaragiye muri koperative dukora ibishoboka byose turayigura, ariko itariki batubwiye ko izaba ihenze ntabwo yahenze, ahubwo yarakatutse ».

Amafumbire baguze yifashishwa mu buhinzi bw’umuceri ni iyitwa Urée (Urea) na NPK. Icyo gihe habariyemo inyunganizi ya Leta Urée bayiguze ku mafaranga 545 naho NPK bayigura ku mafaranga 570 ku kilo, ari na yo bagomba kuyisubizaho abanyamuryango babo. Nyamara muri iyi minsi Urée iri ku mafaranga 410, naho NPK ikaba 550 ku kilo, habariwemo inyunganizi ya Leta.

Kubera ko ibiciro bishyashya by’amafumbire byasohotse, abayobozi b’amakoperative bafite ikibazo cyo kwizerwa n’abo bayobora.
Aimable Habimana, perezida wa Koperative Twongere umusaruro ihinga umuceri mu gishanga Ndobogo ati « Ni ikibazo kitoroshye ubungubu. Turi kugongana n’abahinzi batubwira ngo ‘muri kuduhenda kandi twaramenye ko ifumbire yakatutse’».

Kubera ko iyi fumbire bari bayishyuye ku rugero rwa 40%, abayobozi b’amakoperative y’abahinzi b’umuceri bifuza ko bafashwa igice gisigaye bakakishyura ku giciro kiri ku isoko ubungubu.

Habimana ati « turifuza ko Minisiteri yatugabanyiriza, nibura isigaye tukazayishyura ku giciro kiriho ubungubu, ariko tukabasha kugendana n’abanyamuryango bacu neza».

Hakizimana na we ati « Batatugabanyirije byatugora, kandi ugasanga abanyamuryango badufata nk’abantu bashatse kuba twabanyerereza umutungo».

Ni ubwa mbere igiciro cy’ifumbire kigabanutse

Egide Gatari, umukozi wa MINAGRI muri porogaramu y’amafumbire, avuga ko batari biteze ko igiciro cy’amafumbire kizagabanuka. Ati “ubundi ibiciro byajyaga byiyongera buri mwaka, ni ubwa mbere bigabanutse”.

Ibi ngo babikesha kuba ba rwiyemezamirimo bazanaga amafumbire mu gihugu mbere bari batatu ariko ubu bakaba barabaye batanu, ndetse no kuba igiciro cy’ifumbire cyaragabanutse ku masoko mpuzamahanga.

Agira icyo avuga ku kibazwa niba hari icyo Minisiteri y’ubuhinzi izamarira aya makoperative, Egide Gatari yagize ati « Minisiteri y’ubuhinzi ntabwo ikigira amafumbire. Atumizwa n’abikorera ku giti cyabo akaba ari na bo bayageza ku bantu. Ni ukuvuga ngo ni ubucuruzi bukorwa na ba rwiyemezamirimo. Abaguze rero baraguze».

Yongeraho ko amafaranga bazahombaho ari make cyane ariko mu bindi bihe by’ihinga bazahita bunguka cyane kubera ko amafaranga bajyaga bashora mu buhinzi azagabanuka.

Icyakora iki kibazo ngo bazagikoraho ubuvugizi kuri ba rwiyemezamirimo bazana amafumbire mu gihugu.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka