Huye: Barinubira uburyo batarya umuceri bahinga ku rugero bifuza

Abarya umuceri mukeya kandi bawuhinga ni abibumbiye muri Koperative y’Abahinzi b’Igishanga cya Rwasave (COAIRWA), nk’uko babigaragarije umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène, wari wabagendereye kuri uyu wa Gatanu tariki 24/08/2012.

Bamwe muri aba bahinzi bagaragaza ko batishmiye kuba bagenerwa umuceri wo kurya n’inganda kandi ari bo bawihingira. Uwitwa Alexis Mbirinde agira ati: “Ubundi umuhinzi yagombye guhinga, akihaza mu biribwa, hanyuma agasagurira isoko. Kuri twe si ko bimeze. Si twe dusagurira isoko, ahubwo ni ryo ridusagurira”.

Iki kibazo abahinzi b’umuceri bafite gituruka ku kuba bari basanzwe batonora umuceri bahinga, bifashishije utumashini twawutonoraga nabi, ubuyobozi bukabasaba kuzajya bawujyana ku nganda ziwutonora neza, kuko ku isoko hagaragara umuceri umeze neza, wishimirwa n’abaguzi.

Abanyamuryango ba koperative bagurirwa umuceri udatonoye, wamara gutonorwa bakagira uwo bagenerwa. Ku biro ijana bidatonoye batanga muri koperative, batonorerwaho 20.

Umuturage ufite akarima kamwe ashobora kubona ku muceri yejeje nk’ibiro 22 kubera ko akenshi umurima wera ibiro 200, kuko abagiye batanga ibiro 20 bidatonoye bagiye bahabwa ibiro 11 bitonoye.

Ibi rero bituma abaturage babona ko ubuhinzi bwabo ntacyo bubamariye, kuko bahinga ibyo badashobora kurya, cyane ko ikilo cy’umuceri udatonoye bakigurirwa ku mafaranga 300, bajya kuwugura ku isoko bagasanga ikilo ari 600.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, yasabye abayobozi ba koperative kuzicarana n’abanyamuryango bayo, bakarebera hamwe ingano y’umuceri wajya ugarurirwa abanyamuryango nyuma yo kuwutonora, kugira ngo na bo babashe kwishimira ko bahinze.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka