Hashyizweho amabwiriza mashya agenga itunganywa n’icuruzwa by’umuceri

Minsitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba, yashyize ahagaragara amabwiriza mashya agaragaza imirongo ngenderwaho mu gutunganya umuceri ndetse no kuwucuruza mu rwego rwo kugenzura neza ibijyanye n’ikwirakwira ry’umuceri haba uturuka hanze ndetse n’ukorerwa mu Rwanda.

Amakoperative y’abahinzi b’umuceri ariyo yonyine yemerewe kugurisha umuceri udatunganyije, kandi nabo bakawugurisha ku nganda zitunganya umuceri zibifitiye uruhushya rutangwa na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.

Amakoperative ahinga umuceri agomba kugirana amasezerano yanditse n’uruganda rutunganya umuceri.

Hagamijwe gufasha abahinzi kongera umusaruro ndetse no kubungabunga ibikorwaremezo byifashishwa mu guhinga umuceri, umuntu wese usaba uburenganzira bwo gushyiraho uruganda rutunganya umuceri agomba kugaragaza urutonde rw’amakoperative y’abahinzi b’umuceri basinyanye amasezerano yo kujya babagezaho umuceri.

Muri aya masezerano kandi hagomba kugarazwa ko abanyamigabane ba koperative z’abahinzi bafite mu ruganda byibura imigabane ingana na 40%.

Hatangajwe kandi ko inganda zitunganya umuceri zigomba gushyiraho uburyo bwo kuwupfunyika, mu mifuka ijyamo ibiro bibiri na bitanu, yiyongera ku mifuka y’ibiro 25 na 50 yari isanzwe iboneka ku isoko, hagamijwe kurwanya ipfunyika ry’umuceri ritemewe n’amategeko rikorwa na bamwe mu bacuruzi.

Kugeza ubu 70% by’umuceri ukoreshwa mu Rwanda uhingwa mu gihugu naho 30% bituruka hanze; nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse ku cyumweru tariki 04/11/2012.

Umuceri kandi ugomba kuba ufite ibirango byuzuye

Amabwiriza kandi agaragaza ko inganda zitunganya umuceri zigomba kugenzura niba ibirango biri ku mifuka bihuye n’ibisabwa, birebana n’ubwoko bw’umuceri (nka Basmati, Kigori, Nerika ….), hagarazwa niba umuceri uri ku rwego rwa mbere, urwa kabiri cyangwa urwa gatatu.

Hagomba kandi kugarazwa aho umuceri wakorewe n’itariki uzateraho agaciro, kandi ngo ibi birango bigomba kuba bigaragarira buri muguzi kandi ntibihindurwa.

Minisitiri Kanimba ahamagarira abatunganya umuceri bose, abawushyira abacuruzi ndetse n’abacuruzi kurwanya magendu yose ikorwa mu bucuruzi bw’umuceri, nko guhindura ibirango, kuvanga ibyiciro by’umuceri, ndetse no gushyiraho ibirango bitari iby’ukuri.

Buri wese uzafatirwa muri ibi bikorwa, ngo azahanwa bijyanye n’amategeko abihana.

Aya mabwiriza areba amakoperative y’abahinzi, haba akora ubucuruzi bw’umuceri udatunganyije, atunganya umuceri, ayinjiza umuceri uva hanze mu gihugu, ajyana umuceri mu bice bitandukanye ndetse n’acuruza umuceri utunganyije.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka