Guhuza ubutaka bimaze kugera kuri 87%

Igikorwa cyo guhuza ubutaka buhingwaho kandi burwanyije isuri kimaze kugera kuri 87%, ugereranyije n’ibisabwa muri Gahunda za Leta zo kwikura mu bukene (IDPRS), nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi.

Ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga amategeko, kuwa kane tariki 02/08/2012, Umukuru wa Guverinama yatangaje ko muri rusange hegitari ibihumbi 254 arizo zimaze guhingwa muri gahunda yo guhuza ubutaka. Muri 2010 hahinzwe hegitari ibihumbi 60.

Minisitiri Habumuremyi wari uri muri gahunda yo gusobanura aho ibikorwa by’ubuhinzi no kongera umusaruro bigeze, yanavuze ko ifumbire ishyirwa mu mirima yiyongereye ikava kuri biro bitandatu kuri hegitari imwe ikagera ku biro 45 kuri hegitari imwe.

Hegitari imwe y’ubutaka ngo ishobora kuvamo toni enye z’ibigori, toni ebyiri z’ingano, toni 15 z’imyumbati, cyangwa se toni 16 z’ibirayi; byose bigaterwa n’ikoreshwa ry’inyongeramusaruro nk’uko Ministriri w’intebe yabisonuye.

Minisitiri Habumuremyi wari uri muri gahunda yo gusobanura aho ibikorwa by’ubuhinzi no kongera umusaruro bigeze, yanavuze ko ifumbire ishyirwa mu mirima yiyongereye ikava kuri biro bitandatu kuri hegitari imwe ikagera ku biro 45 kuri hegitari imwe.

Ibyo bijyana no gahunda Guverinoma yihaye yo gushyiraho uruganda ruzajya rukora ifumbire, mu rwego rwo kugabanya itumizwa hanze.

Abadepite bateze amatwi Minisitiri w'Intebe wabagezagaho aho gahunda y'ubuhinzi n'ubworozi igeze.
Abadepite bateze amatwi Minisitiri w’Intebe wabagezagaho aho gahunda y’ubuhinzi n’ubworozi igeze.

Kurwanya isuri ku butaka buhingwaho nabyo byashyizwemo ingufu. 80% by’ubutaka bw’u Rwanda byamaze gutunganywa ku buryo nta kibazo cy’isuri byahura nabyo; nk’uko Minisitiri Habumuremyi yakomeje abisobanura.

Imibare yagaragaje ko ibyo byagize umusaruro mwiza, aho ibihingwa byose byagiye bitubuka ugereranyije n’imyaka yashije. Umusaruro w’ibigori wavuye kuri toni 44 mu 2007 ugera kuri toni 406 mu 2012. Imyumbati yageze hafi kuri toni miliyoni 1.5 ivuye kuri toni 403.

Muri iyi raporo Minisitiri w’Intebe yanagaragarije abadepite n’abasenateri uburyo Guverinoma yashyizeho ikigega cy’ingoboka ku bahinzi mu gihe haba amapfa. Icyo kigega gishobora gufasha abaturage ibihumbi 300 mu gihe cy’amezi atatu.

Ubworozi nabwo bwateye imbere kuko byibuza ingo 70% zifite itungo rimwe, cyane cyane kubera gahunda ya GIRINKA.

Nubwo Minisitiri Habumuremyi atashoboye gusubiza ibibazo y’abajijwe n’abadepite n’abasenateri kubera umwanya wari muto, abandi badepite babajije niba ibiri mu mibare bahawe umuntu atembereye igihugu yashobora kubyibonera n’amaso.

Gahunda yasubitswe abadepite bagifite ibibazo byinshi n’ibitekerezo bashakaga gutanga, irasubukurwa kuri uyu wa gatanu tariki 03/08/2012, saa tatu za mugitondo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka