Gisagara: Kuvugurura urutoki biratanga icyizere cy’iterambere

Bamwe mu bahinzi b’urutoki bo mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara biteze umusaruro mwiza bitewe n’ingamba bafashe zo kuruvugurura.

Aba baturage bahisemo kuva ku buhinzi bw’insina za kinyarwanda maze bitabira guhinga imbuto ya FIA. Ku bw’iri vugurura aba baturage baravuga ko bizeye umusaruro mwiza.

Ngurinzira Pascal umwe muri bo ati «Hari aho natemebereye mu karere ka Ruhango nsanga umwe mu baturage wakijijwe n’izi nsina za Fia ni uko ampaye ubuhamya ndavuga nti nanjye ngiye kuvugurura none koko naravuguruye kandi mbona umusaruro nzakuramo ari mwiza ».

Usibye koroherezwa kubona imbuto zigezweho zitanga n’umusaruro ushimishije, mu bindi byifuzo by’aba bahinzi b’urutoki bifuza ko bafashwa mu kubona amahugurwa n’ingendo shuri kugira ngo biyungure ubumenyi mu bijyaye no kuvugurura urutoki hagamijwe kongera umusaruro warwo.

Ahenshi mu murenge wa Nyanza bateye insina zo mu bwoko bwa FIA.
Ahenshi mu murenge wa Nyanza bateye insina zo mu bwoko bwa FIA.

Yankurije Tasiyana nawe uhinga urutoki ati «Icyo dukeneye ni uguhugurwa uburyo izi nsina zitabwaho kugirango tujye tumenya neza uko tuzitaho naho ubundi nanjye nkurikije ibyo amaso ampa, umusaruro uzaba utubutse nibyera ».

Ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Nyanza, Nsabimana Jean Bosco, avuga ko abaturage batazatereranwa muri iyi gahunda yo kuvugurura, akavuga ko bazakomeza gukangurirwa igikorwa cyo gufata neza no kuvugurura urutoki bari basanganywe kandi bakanafashwa kubona imbuto.

Ku kibazo cy’amahugurwa n’ingendo shuri abaturage bavuga ko bakeneye, Nsabimana avuga ko abahinzi bazabanza gufashwa kwibumbira mu makoperative bagahabwa ubumenyi bw’ibanze mu kuvugurura urutoki no kurufata neza.

Yongeraho ko nyuma hazakurikiraho kubashakira amahugurwa n’ingendoshuri kugira ngo bazashobore kongera ubumenyi barebeye ku bakataje mu buhinzi bw’urutoki.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka