Gisagara: Abahinzi barahamagarirwa kongera imbaraga mu gukoresha ifumbire ivanze
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Kalibata, yongeye guhamagarira abahinzi kwitabira guhinga mu mibande n’ibishanga muri iki gihe cy’izuba, kandi bagakoresha amafumbire mva ruganda n’imborera mu rwego rwo kongera umusaruro.
Hatangizwa igihembwe cy’ihinga C, mu karere ka Gisagara, Ministre w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Agnes Karibata yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Mamba muri aka karere bibumbiye muri Koperative jyambere muhinzi ihinga ibigori, batera ibigori mu gishanga cya Rwamuzenga giherereye muri uyu murenge.
Igihembwe cy’ihinga C ni igihembwe gitangirana n’igihe cy’izuba, hakaba hagomba imbaraga no kwita cyane ku buhinzi bukorwa muri iki gihembwe.
Abaturage bahinga ibigori mu gishanga cya Rwamuzenga, baratangaza ko bishimiye ko iki gihembwe gitangijwe nabo bagiye gutangira kujya bafumbiza ifumbire ivanze, bakaba bizera ko bizabafasha kugira umusaruro mwiza.
Minani Jean, umwe muri aba baturage ati “Ifumbire ivanze twatangiye kuyikoresha kandi turizera ko izadufasha kubona umusaruro mwiza kuruta uwo twabonye mu bihe bishize”.
Kubera ikibazo cy’imvura yabaye nke mu gihembwe gishize, bityo umusaruro ukaba utarabaye mwiza, Léandre Karekezi, umuyobozi w’akarere ka Gisagara, avuga ko bafashe ingamba zirimo guhingana imbaraga ndetse no kwita kugukoresha ifumbire zivanze, kugirango noneno bazabashe kubona umusaruro uhagije muri aka karere.
Iby’iki gihembwe cy’ihinga B gishize kitagenze neza ni na byo Ministre Dr Agnes Karibata yagarutseho maze aboneraho asaba abaturage ko muri iki gihembwe cy’ihinga bashyira imbaraga mu guhinga mu bishanga n’imibande, bakifashisha kandi ifumbire mva ruganda ivanze n’iy’imborera nk’uko bagiye kubitangira.
Ati “Nyuma y’uko imvura yaguye nabi mu gihembwe gishize ntihaboneke umusaruro uhagije, icyo dusaba abaturage cya mbere ni ukutagurisha umusaruro cyane kugirango batazagira inzara, ikindi ni uguhinga cyane ibishanga ntihagire ahapfa ubusa kandi hakoreshwa ifumbire mva ruganda n’iy’imborera”.
Iki gishanga cya Rwamuzenga kigiye guhingwamo ibigori kiri ku buso bwa ha 500, mu karere ka Gisagara, gikora ku mirenge ya Mamba na Muganza.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|