Munyarangeyo Celestin ni umucuruzi w’ifumbire ya Nkunganire akorera mu murenge wa Rukomo avuga ko kuva abaturage bamenyeshwa ko bazajya bagura imbuto ibyo kugura ifumbire byahise bisa nkaho bihagaraga kuko usanga abaguzi b’ifumbire barabaye bacye cyane.
Kantengwa Annonce nawe ucuruza inyongeramusaruro mu mujyi wa Byumba asanga buriya abaturage bashobora kuba bakoresha ifumbire y’imborera gusa bakarekera aho dore ko bazi no kwitunganyiriza ifumbirie y’imborera ku birundo.
Gusa ngo igabanuka ryo kugura iyo fumbire ryatangiye muri iki gihembwe cy’ihinga nyuma y’aho abaturage bamenyeshejwe ko bazajya bayigura kandi bari baramenyereye kuyiherwa ubuntu ku mirenge.
Umukozi wa Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe gahunda yo gukurikirana imitangirwe y’ifumbire mu karere ka Gicumbi Mungwarakarama Robert avuga ko iyi gahunda ikiri nshya bisaba guhozaho kwigisha abaturage kugirango bahindure imyumvire.
Nkuganire ni gahunda ya Leta yafashaga abaturage cyangwa abacuruza inyongeramusaruro kubona ifumbire ku giciro gito aho Leta yatangaga 50%, abaturage nabo bagatanga 50%, ariko kuri ubu ngo byarahindutse kuko umuturage azajya atangirwa 35% ku ifumbire ya DAP, 30% ku ifumbire ya UREE na 15% ku ifumbire ya NPK 17.
Mungwarakarama kandi avuga ko hari igihe kizagera nabyo bigakurwaho ibyo gutanga nkunganire mu gihe abaturage bazaba bamaze kumenya akamaro ko gukoresha ifumbire mu mirima yabo.
Kuba rero abaturage bagifite imyumvire ituma batagurira ifumbire ku gihe ngo ni imyumvire bagifite.
Gusa Mungwarakarama yizeye ko abafashamyumvire mu buhinzi kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere bazegera abo bahinzi bakabakangurira uburyo bwo gukomeza gukoresha ifumbire bayiguriye.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ubusanzwe yatangije gahunda yo kugeza ku baturage ifumbire guhera mu mwaka 2007, ari nabwo yatangizaga na gahunda ya nkunganire ya 50%, aho byari barashishikarije abahinzi benshi kwitabira gukoresha ifumbire mvaruganda.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|