Gicumbi: Abadepite biyemeje gukorera ubuvugizi abahinzi ngo ajye babona imbuto ku gihe

Nyuma yo gusanga abahinzi bo mu karere ka Gicumbi bararumbije imyaka kubera kutabonera imbuto yo gutera ku gihe, abadepite bagize komisiyo ishinzwe ubuhinzi ubwororozi no kubungabunga ibidukikije batangaje ko bagiye kubakorera ubuvugizi ku kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kugirango imbuto ijye iboneka ku gihe.

Ibyo babyemereye abaturage kuri uyu wa 27/5/2014 ubwo babasuraga mu mirima yabo bagasanga imyaka bahinze yamaze kurumba kubera kudahingira ku gihe kuko imbuto yaturutse mu kigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB itinze.

Buregeya Jean Bosco avuga ko batangiye gutera imbuto y’ibigori mu kwezi kwa gatatu maze bahura n’ibihe bibi byo kubura izuba bibabera igihombo. Basabye abadepite ko babavuganira ku kigo gikuru gisinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) bagahabwa imbuto n’ifumbire ku gihe bityo bagahinga bakeza.

Uyu muhinzi yabasobanuriraga uko bikorera ifumbire y'imborera.
Uyu muhinzi yabasobanuriraga uko bikorera ifumbire y’imborera.

Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gicumbi, Nzeyimana Jean Chrisostome, yatangaje ko icyo kibazo iyo bakibajije ku kigo gikuru gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bavuga ko ngo bitinzwa n’uko baba bagomba kuyitanga mu gihugu hose bityo uturere tumwe na twumwe bikabageraho bitinze.

Avuga ko hari n’igihe bahabwa icyiciro cya mbere cy’ifumbire n’imbuto nyuma bagategereza ikindi cyiciro cya kabiri ugasanga nabwo muri icyo cyiciro cya kabiri habayeho gutinda bityo abahinzi ntibahingire igihe.

Asaba ko bakorerwa ubuvugizi imbuto n’ifumbire bikegerezwa abaturage bityo bakabasha kubibonera igihe kandi bakayibona bugufi. Ati “numva twakwikorera ikigega cy’ifumbire ku karere bityo twe nk’abagoronome tukajya tuyigeza ku bahinzi bakaba ariho bayikura biboroheye.”

Abadepite basuye abaturage babereka uburyo bahinga imboga ahantu hato ku karima k'igikoni.
Abadepite basuye abaturage babereka uburyo bahinga imboga ahantu hato ku karima k’igikoni.

Depite Semasaka Gabriel ukuriye komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije avuga ko bagiye gukorera ubuvugizi abo bahinzi kugirango babashe kubona imbuto n’ifumbire ku gihe kuko ngo aho basuye hose basanze imyaka yabo yararumbye kubera guhabwa imbuto n’ifumbire bitinze bigatuma badahingira ku gihe.

Avuga ko akurikije ibyo baganariye n’abahinzi ndetse n’abagoronome b’imirenge n’uwa karere basanze ikibazo kiri mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ariko nk’intumwa za rubanda bazagenda babakorere ubuvugizi bityo icyo kibazo gikosoke.

Depite Semasaka kandi yizeye ko uruzinduko rwabo rwo gusura abaturage ruzatanga umusaruro mwiza kuko umwaka utaha barumva icyo kibazo kitazongera kubaho nibiganirwaho bigafatirwa ingamba.

Ibigori byatangiye kuma kubera babihinze batinze.
Ibigori byatangiye kuma kubera babihinze batinze.

Kuba ubu abahinzi bo mu karere ka Gicumbi bararumbije imyaka biturutse kudahingira igihe ngo n’izuba ryabigizemo uruhare kuko ngo ryavuye hakiri kare kandi benshi bari bamenyereye ko imvura igwa bitewe n’imiterere y’ako karere igizwe n’imisozi miremire yarangwaga n’imvura nyinshi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka