Gatsibo: Plan Rwanda yahaye Abahinzi ibyuma bipfuye

Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu karere ka Gatsibo mu mirenge ya Kiziguro na Rugarama barasaba ubuyobozi kubafasha kurenganurwa kubera ibyuma byo gusya ibigori bahawe n’umushinga Plan bagasanga byose byarapfuye.

Aba bahinzi bavuga ko ibyuma byose bahawe uko ari icyenda nta na kimwe basanze gikora bityo bikaba byarabangirije umusaruro wabo w’ibigori ndetse bikabateza igihombo kuko bamaze kubitangaho amafaranga menshi.

Buri site yahawe ibyuma bitatu, igisya, igitonora n’igihungura ibigori ku bitiritiri. Ibi byuma bikaba byarahawe amakoperative y’abahinzi yitwa COPROMASA, COAMAKI na COPEDURU ku masite ya Ndatemwa, Mugera, na Gikoma.

Nsengiyumva Albert ukorera muri koperative y’abahinzi b’ibigori yitwa COPROMASA, avuga ko ibi byuma bidakora babimaranye hafi amezi atanu, akavuga ko babanje kubikoresha bipfuye bikabangiriza imyaka ndetse bikabatwara amafaranga menshi bakoreshaga mu gushyiramo mazutu ndetse no gushaka abahanga babasha kubikora ariko bikanga bikananirana kuko ntibisya ngo ushyiramo ikigori kikaza uko wagishyizemo cyangwa kikaza cyashwanyaguritse gusa.

Nsabimana agira ati:“ Ibi byuma bimaze kudutwara amafaranga akabakaba miriyoni 1 n’ibihumbi 700, kandi arakiyongera kuko turi gusiragira dushaka uko ubuyobozi bwadukura mu gihirahiro kuko aba bantu badupfunyikiye amazi”.

Bimwe mu byuma bitonora n'ibihungura ibigori byatanzwe na Plan.
Bimwe mu byuma bitonora n’ibihungura ibigori byatanzwe na Plan.

Apollo, umukozi wa Plan Rwanda ushinzwe Akarere ka Gatsibo, avuga ko abayobozi bashinzwe ubuhinzi muri utwo duce aribo bagize uruhare mu kwangirika kw’ibyo byuma kuko babisabye batazi uko bikora neza, ariko kandi ntibuhakana ko ibyuma byari bifite inenge zimwe na zimwe.

Yagize ati:“Twaje gusanga hari udukosa twabaye ku byuma twatanze, gusa umushinga wacu wabitangaga wahise urangira, iyo babitahura bakibibona byari guhita bikosorwa, turi kureba aho twakura amafaranga ngo dubikoreshe ariko abaturage bazagiramo uruhare nk’uko babyemeye.”

Abuyobozi bw’Umurenge wa Kiziguro, bavuga ko bwakoreye aba bahinzi ubuvugizi ku buryo mu gihe cya vuba iki kibazo kizaba cyakemutse abaturage bakabona ibyuma bizima cyane ko igihe cy’isarura kitaragera.

Benjamin nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka