Gatsibo: Kwibumbira mu matsinda y’abahinzi bizabafasha kongera umusaruro

Abahinzi bo mu mirenge yose igize akarere ka Gatsibo, barasabwa kwitabira gahunda yo kwibumbira hamwe mu matsinda ya twigire muhinzi, kugira ngo babashe kugezwaho inyongeramusaruro ku buryo bworoshye bityo n’umusaruro wabo urusheho kwiyongera.

Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gatsibo, Udahemuka Bernard, avuga ko ubu bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu bahinzi babumvisha ko buri muhinzi akwiye byibura kugira itsinda ry’ubuhinzi abarizwamo.

Agira ati: “Kwibumbira hamwe mu matsinda y’abahinzi bibafasha kungurana inama mu kazi kabo ka buri munsi no gutegura igenamigambi, kugira ngo babone ibisubizo nyakuri by’ibibazo baba bafite, aya matsinda kandi azanabafasha kubona amahugurwa mu bijyanye no guhinga igihingwa gikwiranye n’ubutaka bwabo ndetse n’uburyo bwo kongera umusaruro”.

Udahemuka akomeza avuga ko ubu buryo bwo kwibumbira mu matsinda y’abahinzi ya “twigire muhinzi” bizeye ko bizageza byinshi ku baturage, aho itsinda rimwe riba rigizwe n’ingo ziri hagati ya 15 na 20, ku buryo ngo baba baziranye neza bikazatuma bamwe bazajya bigira ku bandi, bityo umusaruro urusheho kuzamuka.

Abahinzi bakoresheje inyongeramusaruro batangiye kubona umusaruro ushimishije.
Abahinzi bakoresheje inyongeramusaruro batangiye kubona umusaruro ushimishije.

Ku kijyanye na gahunda yo guhuza ubutaka, ku karere ka Gatsibo ubutaka bumaze guhuzwa bwose bugera kuri hegitari 22,722 z’ibigori, iz’ibishyimbo ni 20,810, soya ni hegitari 830 naho imyumbati ni hegitari 500 zimaze guterwa.

Ubusanzwe 95% by’ubukungu bw’Akarere ka Gatsibo bishingiye ku buhinzi. Mu bihingwa byera muri aka karere higanjemo ibigori, ibishyimbo, umuceri, soya, imyumbati, urutoki na kawa, aho byose bihingwa ku buryo bushimishije bikaba bifasa abaturage kwiteza imbere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, buvuga ko buzakomeza gukurikirana ibi bihingwa kugira ngo hazaboneke umusaruro ushimishije kandi ugirire akamaro abahinzi, bityo babashe kwihaza basagurira n’amasoko.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka