Gakenke: Asarura toni enye z’ikawa ku biti 3.000 afite

Juvenal Maniragaba, umuhinzi w’ikawa w’indashyikirwa utuye mu Kagali ka Kanyanza, umurenge wa Minazi, akarere ka Gakenke, avuga ko yateye ibiti by’ikawa ibihumbi 3000 bimuha umusaruro wa toni enye ku mwero w’ikawa.

Maniragaba agurisha izo Kawa z’igitumbwe ku ruganda ku kiro bamuhera ku giciro kiri hagati y’amafaranga 120 na 150, ku buryo ku mwero ngo ashobora kwinjiza miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Maniragaba Juvenal yinjiza miliyoni enye ku mwero w'ikawa.
Maniragaba Juvenal yinjiza miliyoni enye ku mwero w’ikawa.

Avuga ko akoresha abakozi batanu bahoraho mu ikawa ze, ayo mafaranga yinjiza ni yo amufasha kubishyura ndetse no gukemura ibibazo byo mu rugo.

Mu gihe bamwe mu baturage bagira ikibazo cyo kubona amafaranga yo kwishyurira abana amashuri we si ko bimeze, ngo yishyurira abana babiri kubera ikawa.

Ku bijyanye n’ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli ngo nta kibazo agira cy’amafaranga. Ati “ Njyewe mitiweli nyitanga mu ba mbere, iyo bavuze mitiweli….kuri njye numva nta kibazo; numva ari ubusabusa.”

Maniragaba yahembwe inka y'inzungu yenda kubyara kubera ikawa.
Maniragaba yahembwe inka y’inzungu yenda kubyara kubera ikawa.

Yongeraho ko ikawa yamugejeje ku isambu aho amafaranga yakuyemo yayaguze isambu ngo ifite ka miliyoni ebyiri, ayihingamo imyaka itandukanye ndetse n’ibyatsi byo kuzisasira.

Uyu muhinzi w’ikawa yerekanye ko indashyikirwa kuko ikawa ye yitwaye neza mu marushanwa y’ubwiza bw’ikawa [Cup of excellence], ibi bimuhesha igihembo cy’inka y’inzungu ibura iminsi mike ngo ibyare.

Cyakora, umusaruro we ku giti, uracyari hasi kuko ari ku 1.5 cyangwa ibiro 2 ku giti mu gihe ahandi ugeze nibura ibiro bitatu ku giti, inka yahembwe izamuha ifumbire ishobora gutuma yongera umusaruro afumbira biruseho.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NTABWO NEMERANYA NABAVUGAKO UYU MUTURAGE ABONA MILIYONI ENYE KURI BURI MUSARURU KUMWAKA KUBERAKO NIBA 1KG AYIGURISHA AMAFARANGA120NI 150FRW.UKUBYE NA TONI ENYE ZUMUSARURO ABONA NTABWO BISHOBOKA.BIBURA YAGOBYE KUBONA HAGATI YA 450000FRW NA 600000FRW .MUBYUKURI NAWE NTAZI INYUNGU ABONA NUWANDITSE IYI NKURU NTIYIGEZE AKORA IMIBARE IGIHE YARI KURI TERRAIN KUGIRANGO YIBARIZE NYIRUBWITE IBYO AVUGA.INYANDIKO NKIZI ZISOMWA NABANTU BENSHI.NIYO MPAMVU MBERE YO KWANDIKA BAGOBYE KUBITEKEREZA HO NEZA.+250783052060 TEL YANJYE NIYO NI NAHO MVUKA USHAKA KUMENYA UKURI AZAMPAMAGARE KUKO IMIBARE NIBINTU BIGARAGARA.AS AGRONOMIST.

UFITEYEZU JEAN MARIE VIANNEY yanditse ku itariki ya: 13-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka