Gahunda yo guhuza ubutaka irakomeje hibandwa ku gukora amaterasi ndinganire

Gahunda yo guhuza ubutaka ikomeje kwitabirwa, hakorwa amaterasi ndinganire ahingwamo ibihingwa byatoranijwe nk’ingano, ibigori, ibirayi n’ibishyimbo. Gahunda yashyizweho na Leta mu rwego rwo kungera umusaruro no kwihaza mu biribwa.

Umubare munini w’Abanyarwanda ukora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi, usanga ahanini ifata umwanya munini ku bukungu bw’u Rwanda.

Ni muri urwo rwego hashyizweho gahunda zo gufasha abahinzi kuzamura uwo mwuga, kugira ngo babone umusaruro mwiza ubafasha kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko, bityo bakarushaho kwiteza imbere.

Zimwe mu ngamba zafashwe mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi no guhesha agaciro ibihingwa byatoranijwe, harimo gahunda yo guhuza ubutaka.

Abahinzi bahinga igihingwa kimwe mu butaka bwa cyane abo mu gace runaka begeranye, bikoroha gukoresha inyongeramusaruro mu buhinzi, imbuto nziza ndetse n’amafumbire.

Ibyo bikiyongeraho no guhabwa inama zihoraho n’abashinzwe iyamamazabuhinzi ku buryo bakoresha kugira ngo umusaruro ube mwiza n’ubutaka burumbuke.

Gahunda yo guhuza ubutaka kandi inatuma abahinzi basarurira hamwe umusaruro wabo iyo bejeje, bakawanikira hamwe kandi bakawuhunikira hamwe, ku buryo no kuwushakira amasoko byoroha.

Akarere ka Nyabihu, kamwe mu turere tugize intara y’Iburengerazuba, kagizwe n’imirenge 12, utugari 73 n’imidugudu 473 ku buso bwa kilometerokare 535.

Ukurikije imiterere yako ntibyoroshye cyane gukora gahunda yo guhuza ubutaka, bitewe n’uko ari akarere kagizwe n’imisozi miremire n’ubutaka hamwe na hamwe bw’amakoro.

Uburyo bwiza bukunze gukoreshwa mu guhuza ubutaka muri aka karere ni uburyo bwo gukora amaterasi ndinganire, ku misozi usanga abaturage bari bakunze guhingaho.

Iyo misozi yakozweho amaterasi usanga ihingwamo ibihingwa byatoranijwe muri ako gace birimo ibirayi, ibigori, ingano, ibishyimbo, icyayi, n’ibireti hamwe na hamwe nko mu murenge wa Kabatwa.

Iyi gahunda yo guhuza ubutaka uretse kongera umusaruro w’ubuhinzi ngo inafatiye runini abatuye Nyabihu kuko ituma aho amaterasi akozwe haba harwanije isuri iyo afashwe neza, nk’uko Nyirimanzi Jean Pierre. ushinzwe ubuhinzi muri ako gace yabitangaje.

Yavuze ko iyi gahunda kandi ifite ibyiza byinshi igeza ku baturage,nko kubona akazi muri gahunda ya VUP, bityo bakabona amafaranga abafasha gukemura ibibazo byabo.

Kugeza ubu mu karere ka Nyabihu, gahunda yo guhuza ubutaka irakomeje hakorwa amaterasi ndinganire. Nyuma y’ayakozwe ahahoze ishyamba rya Gishwati agakorwa n’inkeragutabara n’abaturage, hirya no hino haragenda hakorwa andi materasi, nko mu murenge wa Bigogwe.

Abaturage bakaba bashishikarizwa gufata neza ayo materasi bakayabyaza umusaruro uko bigomba.

Muri aka karere ka Nyabihu muri 2011-2012, wasize hamaze guhuzwa ubutaka kuri hegitali 45.176.9 ,mu gihe hari hateganijwe guhuzwa hegitali 38.291.

Nyirimanzi Jean Pierre ushinzwe ubuhinzi yabisobanuye yakomeje avuga ko nyuma yo kwesa umuhigo bahinga hegitari nyinshi, hatanzwe imbuto nziza zinyuranye zigera kuri Toni 556.7, hanatangwa amafumbire n’ibindi bifasha mu buhinzi.

Ibyo byatumye haboneka umusaruro ushimishije mu mwaka ushize w’imihigo. Kugeza ubu gahunda yo guhuza ubutaka ikaba ikomeje kandi ikaba igenda neza muri aka karere, n’ubwo hamwe na hamwe yakunze kurogowa n’ibiza.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka