Burera: Muri santere ya Mugu hongeye gufatirwa ifumbire yari igiye kugurishwa muri Uganda

Mu gasantere ka Mugu hafatiwe imifuka 13 y’ifumbire mva ruganda ihabwa abahinzi bo mu Rwanda mu rwego rw’inyongeramusaruro yari igiye kugurishwa muri Uganda, mu mukwabo wabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 27/07/2012.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo na Polisi ikorera muri aka gace, bakoze umukwabo nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko hari ifumbire yagombaga kujya kugurishwa muri Uganda, nk’uko Nizeyimana Jean Claude ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge yabitanagaje.

Ifumbire mva ruganda ihabwa abahinzi mu Rwanda yo mu bwoko bwa NPK 17-17-17, bayifumbiza imyaka yabo mu buryo bw’inyongeramusaruro. Ntabwo abahinzi bemerewe kuyigurisha n’ababashuka kugira ngo bajye kuyigurisha hanze y’u Rwanda.

Si ubwa mbere muri santere ya Mugu hafatirwa ifumbire mva ruganda igiye kugurishwa muri Uganda. Mu ntangirizo za 2012 hafatiwe imodoka ebyiri mu bihe bitandukanye, zikoreye iyo fumbire.

Imodoka imwe muri izo yo mu bwoko bwa FUSO, yari yikoreye imifuka 51 y’ifumbire mva ruganda. Indi modoka yo yafashwe tariki 29/03/2012 yari yikoreye imifuka 19.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo butangaza ko ifumbire nyinshi ihafatirwa, iba ari iyaturutse mu tundi turere ikaza kunyuzwa muri iyo santere kuko ituriye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, kandi kuwunyuraho bikaba bitagoye kuko nta Polisi ihakorera.

N’ubwo Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha (Community Policing) n’irondo byifashishwa mu gukumira abo bantu, ariko ubuyobozi bwaho bwifuza ko habaho Polisi ihoraho kugira ngo ibafashe mu gukomeza gukumira ubwo bwikorezi.

Abagoronome barasabwa kudahishira abanyereza ifumbire

Mu nama y’Intara y’amajyaruguru ku iterambere ry’ubuhinzi, yabaye tariki 21/06/2012, Ernest Ruzindaza, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yabwiye abagoronome ko bagomba gukora ibishoboka umuco wo kugurisha ifumbire yagenewe abahinzi ugacika.

Abagoronome bashyirwa mu majwi mu kuba bahishira abantu, bo mu mirenge bashinzwe, bajya kugurisha iyo ifumbire aho aho kubarwanya. Ariko uwo bizongera kugaragara ho azabyirengera ku buryo azanashyikirizwa inkiko, nk’uko Ernest Ruzindaza yabitangaje.

Yakomeje avuga ko kwiba, kugurisha cyangwa kunyereza ifumbire yagenewe abahinzi ntaho bitaniye no kunyereza umutungo w’igihugu.

Kuba abahinzi bashukwa n’abantu babaka ifumbire kugira ngo bajye kuyigurisha hanze y’u Rwanda, ni igihombo kuri wa muturage utongereye umusaruro, ariko bikaba n’igihombo cyane kuri leta no ku Banyarwanda muri rusange kuko amafaranga yaguze iyo fumbire aba ari amafaranga ya leta, nk’uko Ruzindaza yakomeje abisobanura.

Yongeye ho ko kunyereza ifumbire yagenewe abahinzi b’u Rwanda bigomba kurwanywa. Polisi y’u Rwanda irabizi ko igomba kubirwanya ariko n’abaturage nabo bagomba kubirwanya bereka abapolisi abashaka kuyinyereza.

Ifumbire igenewe abahinzi mu Rwanda, bayihabwa bishyuye ½ cy’amafaranga ayiguze. Ikindi ½ kiba cyatanzwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kunganira abahinzi.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka