Burera: Guhuza ubutaka bimaze kugera kuri Hegitari ibihumbi 68

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, atangaza ko gahunda yo guhuza ubutaka imaze gushinga imizi muri ako karere kuko abaturage bayitabira kuburyo ubutaka bumaze guhuzwa bungana na Hegitari ibihumbi 68 buhingwaho ibihingwa byatoranyijwe.

Ibihingwa byatoranyijwe guhingwa mu karere ka Burera ni ibigori, ibirayi, ibishyimbo, ingano ndetse n’amashaza. Sembagare avuga ko buri gihingwa, gihingwa mu gace runaka bitewe n’uko kihera cyane.

Ibirayi n'ibigori ni bimwe mu bihingwa byatoranyijwe guhingwa mu karere ka Burera kuko bitanga umusaruro mwinshi.
Ibirayi n’ibigori ni bimwe mu bihingwa byatoranyijwe guhingwa mu karere ka Burera kuko bitanga umusaruro mwinshi.

Nk’uko bigaragara mu mihigo y’umwaka 2013-2014 y’akarere ka Burera, ibirayi bigomba guhingwa kuri Hegitari ibihumbi 20, ibigori bigahingwa kuri Hegitari 13 naho ingano zigahingwa kuri Hegitari 12. Izindi Hegitari zisigaye zigahingwaho ibindi bihingwa bisigaye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko kugira ngo bahuze ubutaka bagere kuri iyo ntera byatewe ahanini n’amateka akarere ka Burera kanyuzemo.

Ngo mu myaka ya 2006 na 2007 abaturage bagize inzara nyinshi bituma bahungira mu gihugu cya Uganda ariko nyuma ngo ubuyobozi bwakoze ubukangurambaga, bakangurira abaturage gukora, barabyumva batangira gukora.

Gusa ariko ngo inzego z’ibanze nazo zagize uruhare mu gushishikariza abaturage guhuza ubutaka kuko abayobozi b’imirenge ndetse n’ab’utugari aribo baba begereye abaturage kandi babazi.

Ikindi ngo ni uko banakanguriye abaturage kwibumbira mu makoperative kugira ngo babashe guhuza uburaka bahinge mu rwego rwo kwiteza imbere. Amakoperative niyo yabaye akarorero maze n’abandi baturage nabo batangira kwishyira hamwe bahinga igihingwa cyatoranyijwe.

Nubwo ariko abanyaburera basabwa guhingwa ibihingwa byatoranyijwe muri ako karere usanga bagitsimbaraye ku masaka kuko yo atari muri ibyo bihingwa byatoranyijwe.

Ubuyobozi bwavugaga ko amasaka atagomba gushyirwa mu bihingwa byatoranyijwe kuko atinda kwera kandi akanatanga umusaruro muke. Nyamara abaturage bo bakavuga ko amasaka ariyo abaha amafaranga menshi dore ko banayashigishamo ibigage bikundwa n’abatari bake mu karere ka Burera.

Ubwo gahunda yo guhuza ubutaka yatangiraga abanyaburera ntibishimiye ko bakuwe ku masaka. Ibyo byatumye bajya bayahinga rwihishwa nyuma ubuyobozi buza kubakomorera barayahinga.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka