Burera: Bari mu rugamba rwo kubyaza umusaruro mwinshi ubutaka bafite babufumbira

Abahinzi bo mu murenge wa Kivuye, akarere ka Burera, barasabwa gufumbira imyaka yabo bakoresha cyane cyane ifumbire y’imborera ariko batibagiwe n’ifumbire mvaruganda kuko ari bwo ubutaka bwabo buzakomeza kubatunga.

Ku wa kabiri tariki 01/04/2014 ubwo abo baturage bakoraga umuganda wo gutera ingano ahantu hangana na hegitari 22, kuri site yitwa Karambo, nibwo beretswe uburyo bagomba guhinga ingano kijyambere ariko bakibuka gufumbira buri gihe cyose bari gutera imyaka yabo.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe ubukungu n’iterambere, yabwiye abo baturage barenga 500, ko icyari kigambiriwe cyane muri uwo muganda ari ukubakangurira kongera umusaruro bafumbira imirima bagiye guhingamo.

Abaturage bo mu murenge wa Kivuye bateye ingano ahantu hangana na Hegitari 22.
Abaturage bo mu murenge wa Kivuye bateye ingano ahantu hangana na Hegitari 22.

Akomeza avuga ko bari bamaze iminsi bashishikariza abahinzi guhuza ubutaka, bagahinga igihingwa kimwe cyatoranyijwe. Ngo ibyo byagiye bigerwaho nubwo hari ibigomba gukosoka.

Zaraduhaye yabwiye Abanyakivuye kandi ko ubutaka bwabo bahereye kera babuhingamo cyane akaba ari ngombwa ko babufumbira kugira ngo budakomeza gusaza no kudatanga umusaruro.

Yakomeje agira ati “Icya mbere rero kizamo ni ugukoresha ifumbire: umuntu akumva mu mutwe we ko niba agiye guhinga agomba kuba afite ifumbire mu murima…hari ifumbire mvaruganda n’ifumbire y’imborere. Abahanga batubwira ko iyo ubihuje neza, wahingiye igihe, ureza byanze bikunze.”

Akomeza abwira abo baturage ko kandi mu gufata neza umutaka bwabo bagomba guhora barwanya isuri ishobora kubutwara.

Kwitabira gufumbiza imborera

Abaturage batandukanye bo mu murenge wa Kivuye batangarije Kigali Today ko bagiye gukomeza kwitabira gufumbira imyaka yabo bakoresha cyane cyane ifumbire y’imborera.

Abanyakivuye beretswe uburyo bahinga ingano mu buryo bwa kijyambere bazifumbira.
Abanyakivuye beretswe uburyo bahinga ingano mu buryo bwa kijyambere bazifumbira.

Ngo nubwo atari bose kuko hari abumva ko badafite itungo batabona ifumbire y’imborera, hari ubundi buryo bakoresha bwo gushyira ibyatsi, bitandukanye bibora, mu ngarani ubundi bagakurikiza inama bagirwa n’abagoronome babo, mu minsi runaka bakabikuramo bakajya kubifumbiza.

Iyo umuntu adafite aho akura ifumbire y’imborere ayigura ku bandi bayifite ; igitebo cyangwa umufuka by’ifumbire bishobora kugura amafaranga 500 cyangwa 1000 bitewe n’uko ifumbire ingana.

Uzabakiriho Anaclet agira ati “Iyo ufite inka uratindura, ifumbire ikagenda ikamara wenda nk’ibyumweru bibiri iri mu kimoteri, nyuma yamara gushya, ukayegura ukayijyana mu murima ugateza ibishyimbo cyangwa ingano. Iyo udafite inka urayigura mu baturage.”

Abahinzi bose bo mu Rwanda basabwa kongera umusaruro w’ubuhinzi kuko bufite umwanya ukomeye muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS 2) kugira ngo buzamure ubukungu bw’u Rwanda, aho buzajya bwiyongera buri mwaka ku kigero cya 11%.

Ingabo na Polisi by'u Rwanda nabo bari bitabiriye umuganda wo guhinga ingano mu murenge wa Kivuye.
Ingabo na Polisi by’u Rwanda nabo bari bitabiriye umuganda wo guhinga ingano mu murenge wa Kivuye.

Abahinzi bo mu karere ka Burera bazwiho guhinga kandi bakabona umusaruro mwinshi kuko ubutaka bwaho bwera cyane. Gusa ariko basabwa kongera uwo musaruro nubwo hari bamwe bavuga ko hari igihe bagira umusaruro mwinshi bakabura isoko cyangwa bagahendwa n’abacuruzi bityo bagahomba.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka