Bugesera: Ni ubwo kuhira imyaka bitatanze umusaruro ngo bigiye gushyirwamo ingufu
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Ernest Ruzindaza atangaza ko umushinga wo kuhira imyaka mu karere ka Bugesera wabayemo uruhurirane rw’ibibazo byatumye utagera ku musaruro wari utegerejweho ariko ngo ugiye kongerwamo ingufu kugirango utange umusaruro.
Ngo kudatanga umusaruro k’uyu mushinga washyirwaga mu bikorwa na Lux Development, byaturutse ku bibazo biri tekinike aho amazi atageraga neza mu mirima nk’uko bivugwa na Ernest Ruzindaza, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.
Yagize ati “twagize ikibazo cyo kuba abaturage batarawufashe ngo bawugire uwabo. By’umwihariko nyuma y’aho Lux Development ihagarariye mu mwaka wa 2012”.
Abayobozi b’amakoperative yuhira bagiranye inama na minisiteri y’ubuhinzi bagaragaza ko uyu mushinga ntacyo wabamariye nk’uko bivugwa na Mutabazi Perre umwe muri abo bahinzi.
Ati “duheruka kweza mu mwaka wa 2009 Lux Development igihari ariko kuva icyo gihe kugeza ubu tugenda duhomba. Ibyo byatumye dufite amadeni menshi twananiwe kwishyura nk’irya Sorwatom ndetse n’iry’umurenge waduhaye ifumbiye, bityo tugasanga uyu mushinga wo kuhira imyaka ntacyo watumariye”.
Ikibazo cy’uburinzi bw’imashini zikoreshwa mu kuhira na cyo cyaganiriweho. Mbere umushinga Lux Development ugikora, ngo zarindwaga n’ababigize umwuga bafite n’imbunda none kuri ubu zirindwa n’abaturage bitwaje ibibando, aho umwe mu barindaga imashini ziri mu murenge wa Gashora hashize ibyumweru bibiri yishwe n’abantu bakekwaho kuba bari baje kuziba.
Umushinga wo kuhira imyaka mu karere ka Bugesera watangiye mu mwaka wa 2006, uza gushyirwa mu bikorwa ahagana mu 2009, ukorera mu mirenge ine.
Mu nkengero z’ibiyaga bitandukanye niho hashyizwe ibikorwa remezo birimo imashini zikoreshwa mu kuhira imyaka. Nk’akarere kagira igihe cy’izuba kirekire uyu mushinga wari uje kunganira abaturage mu kuhira imyaka imusozi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|