Bugesera: Harvest Plus yahaye RAB imashini yuhira imyaka izayifasha gukomeza ubushakashatsi
Umushinga Harvest Plus wahaye imashini yuhira imyaka ikigo cy’ubushakashatsi cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ishami rya Karama mu Karere ka Bugesera, ku wa kane tariki ya 12/02/2015.
Havest Plus itanze iyi mashini ifite agaciro k’ibihumbi 28 by’amadorari y’Amerika nyuma y’uko iki kigo cy’ubushakashatsi cyakoreshaga ibikoresho byo kuhira bitajyanye n’igihe, birimo nka za arrosoir ndetse n’ibindi bitabasha kwimurwa byatumaga umusaruro utaba mwinshi, kandi iki kigo ari kimwe mu bigo binini by’ubushakashatsi ku bihingwa bitanga imbuto, nk’uko byemezwa na Ndayemeye Phanuel, uyobora iki kigo akanakurira RAB mu burasirazuba.
Agira ati “kuva tubonye ibikoresho nk’ibi byimurwa kandi bifite ingufu duhawe na Harvest Plus umusaruro w’ibihingwa uziyongera bityo dutubure ibihingwa byinshi, abaturage babashe kubona imbuto”.
Umuyobozi wungirije wa RAB, Daphrose Gahakwa, agaruka ku kuba aka gace ka Bugesera iki kigo giherereyemo gakunze kwibasirwa n’izuba bityo ibihingwa bikarumba, yavuze ko iyi mashini igiye kuba igisubizo.
“Ariko iyi mashine igiye kuba igisubizo kuko mu gihe imvura yabuze izajya yifashishwa mu kuhira, dore ko iki kigo kinegereye ikiyaga cya Gaharwa hagati y’Umurenge wa Gashora na Rweru, maze bigatuma ubushakashatsi bwabo budakomwa mu nkokora n’izuba nk’uko mbere byari bimeze”.
Ku ruhande rw’abahinzi baturiye iki kigo, bifuza ko nabo bafashwa kubona ibi bikoresho kuko ibi bizajya bikoreshwa na RAB gusa; Lister Tiwirai Katsvairo, uhagarariye Harvest Plus mu Rwanda yavuze ko bazashaka uburyo nabo babakemurira ikibazo.
Ati “tuzakomeza kugenda dushaka abandi baterankunga batwunganira kugira ngo n’abaturage bandi bibagereho, kuko icyo tugamije ari uguteza ubuhinzi imbere”.
Umushinga Harvest Plus watangiye gukorana na RAB mu mwaka wa 2008 ugamije guteza ubuhinzi bw’ibishyimbo bikungahaye ku butare (Fer), kugeza ubu ukaba umaze gufasha imiryango ibihumbi 700 guhinga ibi bishyimbo.
Hegitare 600 hiyongereyeho hegitare 270 z’amazi ni zo zikoreshwa n’iki kigo cy’ubushakashatsi mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Kugeza ubu iyi gahunda yo kuhira imyaka hakoreshwejwe imashini imaze gukorerwa kuri hegitari 1000 muri hegitare 2000 iteganirijwe muri uyu mwaka wa 2015.
Ubwa mbere yageragerejwe mu Karere ka Kirehe itanga umusaruro, ikaba ari yo mpamvu iri gukwirakwizwa no mu tundi turere. Leta y’u Rwanda ivuga ko hegitare ibihumbi 10 zizaba zamaze kugerwaho mu mwaka wa 2017.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kamwe gusa baduhe nyishi zirakenewe