Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Rukundo Julius avuga ko muri iri sarura bizera ko iyo ntego bazayigeraho n’ubwo bigaragara ko bikomeye.
Agira ati « umusaruro ntabwo wabonetse nk’uko twari tubyiteze ariko turizera ko nitutageza kuri izo toni 150 tuzajya munsi yaho gato. Kuri ubu tumaze kugezayo toni 35 ariko hari izindi zitarasarurwa kuko nko mu gishanga cya Rurambi ntibarasarura kandi bahinze hegitari zirenga 200 za soya ».
Uyu muyobozi aravuga ko nibatageza kuri izo toni 150 byibuze batazabura toni 140 bagomba kugemurira urwo ruganda.
«Ubu mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo ntego twihaye kugira ngo igerweho muri buri murenge hashyizweho umucuruzi ugomba kwegeranya umusaruro wa soya mu rwego rwo kwirinda abamamyi ndetse n’akajagari mu bucuruzi bw’imyaka bwa soya,» Rukundo.
Ni ubwo ubuyobozi buvuga gutyo, hari bamwe mu baturage batitabira kugurisha umusaruro wabo wa soya kuri abo bacuruzi ahubwo bakawijyanira ku bandi bakunze kwitwa abamamyi.
Aba baturage bahitamo kugurisha umusaruro wabo ku bamamyi bavuga ko abacuruzi bashyizweho n’akarere ngo bakusanye umusaruro babaha amafaranga make, kandi abo bacuruzi bandi babaha hagati y’amafaranga 320 na 330 ku kilo, uruganda rwo rukabaha 450 ku kilo.
Abaturage barashishikarizwa guhinga soya kuko isoko ryayo ryabonetse arirwo ruganda ruyitunganya rukayikoramo amavuta yo kurya ruri i Kayonza, dore ko rukenera toni 200 za Soya buri munsi ariko kugeza ubu rucishamo rugafunga kubera kubura umusaruro rutunganya.
Mu biganiro Perezida wa Repuburika Paul Kagame aheruka kugirana n’abayobozi b’inzego zinyuranye bo mu ntara y’iburasirazuba yabasabye ko bagomba gukora uko bashoboye maze urwo ruganda rukabona umusaruro wa Soya rutunganya, kuko bitumvikana ukuntu bagezwaho ibikorwaremezo ntibabashe kubibyaza umusaruro.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
bon sinzi niba umushinga warizwe neza ! ngirango murwanda soja nubundi ni nkeya ariko kuki batakoze uruganda rukora amavuta mubintu nk.ibigori ko nziko bivamo amavuta meza kandi abaturGe bakaba binubira ko babiburiye isoko
Bugesera.Mayange.imvura ivanzenumuyaga byasenye amazu ninstina byabaturajye cyane agakiriro,insenjyero...
uyu musaruro uje ukenewe kuko inganda ziwutunganya zihari nyinshi cyane bityo akaba natwe uzagira icyo yitwaza