Bugesera: Abaturage barasabwa kuhira imyaka yabo bakoresheje ibikoresho bafite

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Kalibata, arakangurira abaturage bo mu karere ka Bugesera gukoresha amazi y’imigezi n’ibiyaga bibakikije mu kuvomerera imirima yabo bakoresheje ibikoresho bafite.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu murenge wa Gashora, tariki 09/05/2014, aho abo bahinzi bahuye n’ibibazo cyo kubura imvura maze bigatuma batitabira igihembwe cy’ihinga 2014 A.

Yagize ati “Mufite amahirwe kuko mufite imigezi n’ibishanga n’inzuzi mu karere kanyu, mugomba gukoresha uburyo bwose bushoboka mu kuhira imirima yanyu maze mukabasha guhangana n’ikibazo cy’izuba rikunze kuva ari ryinshi muri aka gace”.

Minisitiri Karibata yerekera abaturage uburyo bwo kuhira imyaka bakoresheje ibikoresho bafite.
Minisitiri Karibata yerekera abaturage uburyo bwo kuhira imyaka bakoresheje ibikoresho bafite.

Minisitiri karibata yakanguriye abo bahinzi kurushaho kongera umusaruro bahangana n’ibikorwa bituma utiyongera.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Louis Rwagaju, yatangaje ko ubuso bunini buhingwaho muri ako karere bushobora kuhirwa; bityo hakirindwa ibibazo by’inzara nk’uko byagiye bigaragara mu myaka yashize.

Ati “Dufite ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, ariko turi kugenda duhangana nabyo twuhira imirima yacu kugirango ejo tutazasuhuka dushaka ibyo kurya nkuko byabaye mu mwaka ya shize”.

Minisitiri Karibata akangurira abaturage kwitabira gahunda yo kuvomerera imyaka.
Minisitiri Karibata akangurira abaturage kwitabira gahunda yo kuvomerera imyaka.

Bahufite Paul utuye mu murenge wa Gashora avuga ko bagiye gukora uko bashoboye kose kugiranga babashe guhangana n’ikibazo cy’izuba bafite. Ati “urebye imyaka yacu yumiye mu murima ubona ko hadafashwe ingamba twagira ikibazo gikomeye, ubu natwe tugiye gushyiraho akacu”.

Mu myaka yashize, akarere ka Bugesera kagiye kibasirwa n’amapfa kubera ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere yibasiraga bikomeye ako gace, aho izuba ryavaga cyane bigatuma abaturage batabasha kweza imyaka bahinze ahubwo ikumira mu murima.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ahubwose urabona iyomyambarire ikwiye minisitiri wubu
hinzi inkweto iki ubuse yigishije iki aba niba mwe ba
hitamo ibyobiga batabisubanukiwe.Ubundibicara mubiro
bakora iki mubihugu bi shyize imbere ubuhinzi bose ba
ba kumisozi akazi iyo ntabyo kwambara nkubyutse.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-05-2014  →  Musubize

Nyamara amafaranga agenda mu mishinga y’ubuhinzi ya RAB akoreshejwe neza twakora irrigation ya nyayo tugahangana n’izuba ureke uru rwenya rw’arrosoir!!!

Kuvomesha akajerekani!!! yanditse ku itariki ya: 9-05-2014  →  Musubize

Nsomye iyi nkuru intera kwibaza byinshi ku iterambere ry’u Rwanda muri rusange. Nk’umuntu w’umunyarwanda uri muri iki gihugu gishaka kwihuta mu iterambere, irya mbere ni irirebana n’ibiribwa kuko ikirima ni ikiri mu nda. Ariko kandi Minagri na Minisitiri wayo Kalibata ndibaza niba rwose kuvomereza arrosoir ibigori hari aho byazatugeza cg se niba abantu bazabona amaboko avomye!!! Minisitiri siwe uvuba imvura ariko niwe ugenga politiki y’ubuhinzi mu gihugu. Tubona imishinga itagira ingano yo muri Minagri itwara akayabo k’amamailiyari ariko ukareba umusaruro wayo ukawubura, harimo nk’amaterasi rimwe na rimwe bakora ahatari ngombwa cyangwa se ntitwibagirwe akayabo k’amamiliyari yatikiriye mu kugura ya mbuto y’ibigori mu kanya gato abantu bamara kuyitera bati muyirandure irwaye virusi!!! Ayo mafaranga yose agenda arira ntiyakaguze amapompe afite imbaraga akazana amazi mu mirima tugahangana n’uruzuba ntibitubuze kweza aho gukora ubusa tiuvomereza hegitari z’ibigori utujerekani n’ibibase n’uducuma?????

UMUHINZI WUMIWE yanditse ku itariki ya: 9-05-2014  →  Musubize

mwiriwe, none se minister w,ubuhinzi, murabona habura iki ngo dukoreshye kuvomerera dukoresheje ikoranabuhanga? kuko uburyo bwo kuhiza intoki buragoye kandi ntibuhagije rwose

irrigator yanditse ku itariki ya: 9-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka