Abo baturage batangaza ko kubera ukuntu ziba zikenewe n’abantu benshi ariko bahura n’ikibazo cy’uko batazibonera igihe, ibyo bigatuma hari abakererwa mu bikorwa byabo by’ubuhinzi nk’uko bitangazwa na Mugabo Jules umwe mu bakoresha cyane izo mashini mu buhinzi bwe.
Yagize ati “umuntu aragenda akishyura amafaranga ariko imashini ntibonekere igihe kuburyo hari n’igihe usanga igihe cy’ihinga kigiye kuducika hanyuma tugakoresha y’amasuka asanzwe n’ubwo tutarangiriza igihe tuba twateganyije”.
Ku ruhande rw’abashinzwe gukoresha izo mashini, umuyobozi wabo witwa Ntiyamira Jean Sauveur avuga ko icyo kibazo cy’imashini nke gihari kandi ntikiri mu karere ka Bugesera honyine kuko kiri n’ahandi.
Ati “mu karere kose dufite imashini eshanu, zirimo imwe irima n’indi isanza. Abantu tubahingira dukurikije uko bagiye bakurikirana bishyura, ntawe uca ku wundi kuko iyo azanye urupapuro yishyuriyeho bahita bamwandika bakamubwira n’igihe bazaza kumuhingira”.
Ntiyamira anavuga ko bakunda no guhura n’ikindi kibazo kijyanye nuko izo mashini zikunze gupfa maze bigatuma batuzuza gahunda baba bagiranye n’abakiriya ababo.
Ati “nk’uko mu gihe cy’ihinga gishize hari abantu batatu tutabashije guhingira kuko twagize ikibazo cy’imashini, ariko kubera ko tutabasubiza amafaranga yabo twahise tubahereho mu gihembwe cy’ihinga cyakurikiyeho”.
Ubusanzwe kugirango imashini iguhingire, habanza kurebwa umurima ubuso bwawo ndetse n’ubwoko bw’ubutaka uko bumeze.
Ubutaka buhingwa n’imashini bugomba kuba butari munsi ya hegitari imwe, igahingirwa ku mafaranga ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda yishyurwa muri banki nkuru (BNR) hanyuma ukigurira amavuta yo kuyikoresha.
Abaturage bo mu karere ka Bugesera barashishikarizwa n’abayobozi babo kwitabira gahinda yo guhingisha imashini kugirango bihute ntibacikanwe n’igihe cy’ihinga.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|